Kwamamaza

Uwagombaga kuba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yoherejwe muri Guinée Équatoriale

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 13:24' na IGIHE


Hashize iminsi 320 u Bufaransa budafite Ambasaderi mu Rwanda nyuma y’aho uwari ubuhagarariye Michel Flesch tariki 30 Nzeli 2015 yavuye i Kigali ahagaritse imirimo ye akajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mbere y’uko Ambasaderi Flesch ajya mu kiruhuko, leta y’u Bufaransa yari yarashyikirije leta y’u Rwanda izina rishya ry’uwo yifuza ko yayihagararira, Fred Constant, wari usanzwe ari Ambasaderi w’iki gihugu mu birwa bya Antilles na Guyane, hashira igihe kirenga umwaka bitarakorwa bituma iki gihugu kigena ko agihagararira muri Guinée Équatoriale.

Mu ntangiriro za Kanama nibwo Perezida François Hollande yagennye ba Ambasaderi bashya bo guhagararira igihugu cye mu bihugu bitandukanye by’umugabane wa Afurika.

Muri 18 batangajwe, Fred Constant yoherejwe muri GuinéeÉquatoriale; Laurent Delahousse agirwa uhagarariye u Bufaransa mu Burundi, François Goldblatt wahoze ari Ambasaderi muri Madagascar agirwa ambasaderi mushya muri Eritrea.

Nubwo u Bufaransa budafite ambasaderi mu Rwanda kugeza ubu, mbere y’uko Flesch atangira ikiruhuko cy’izabukuru, byahise bitangazwa ko Xavier Verjus-Renard w’imyaka 55, wari Umujyanama Mukuru wa Michel Flesch, ariwe uzakomeza kuyobora ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, mu gihe hategerejwe undi.

Umubano ushingiye kuri za ambasade hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa utangirira mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge, aho u Bufaransa bumaze kohereza mu gihugu ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh utarabona umusimbura.

Perezida Kagame yigeze gusubiza ibijyanye no kuba u Bufaransa budafite Ambasaderi mu Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique mu ntangiriro za Mata, Perezida Kagame yabajijwe ati “ Hashize amezi atandatu u Bufaransa budafite Ambasaderi i Kigali. Nyamara bivugwa ko ngo babagejejeho izina ry’uwitwa Fred Constant mukaba musa nk’aho ntacyo bibabwiye. Byaba ari ukubera iki?”

Mu gusubiza iki kibazo cy’Umunyamakuru François Soudan yagize ati “Nibaza ko u Bufaransa bwari bukwiye kubanza kugaragaza aho buhagaze ku kibazo cy’u Rwanda. Hari abajenosideri babugize icumbi rimwe baba babafashe bwacya bakabarekura. Ubundi ugasanga barabacira imanza urusorongo ari na ko batsemba ko nta n’umwe bazohereza mu Rwanda. Hari iriya Raporo ya Trévidic tutigeze tumenya irengero ryayo. Imyanzuro yayo yagombaga ubundi gutuma tumenya ukuri k’uwahanuye indege ya Habyarimana. Ariko ku mpamvu umuntu atabasha gusobanura, bisa nk’aho uko kuri kutabereye Abafaransa cyangwa banyurwa no guhozaho urujijo n’urwikekwe kuri icyo kibazo.”

“Kimwe na none n’ikibazo cyo gushyira ahagaragara inyandiko z’igihugu nk’uko hashize umwaka bitangajwe na Perezida Hollande. Havuyemo iki? Hafashwe iyihe myanzuro? Gukomeza gukina bavuga ngo twagaruye umubano tukagira Ambasaderi ukora nk’aho byose biri mu buryo ku rundi ruhande bibereye muri politiki ziterekeza muri bwa bwiyunge baririmba nta gaciro tubiha. Bemere dusumire hamwe ibibazo byose biri mu mibanire yacu, dukubite ibibazo byose hasi tubiganire. Hanyuma tuzabona kwemera ambasaderi wabo.”

Fred Constant yoherejwe guhagararira u Bufaransa muri Guinée Équatoriale
Perezida Kagame ubwo yakiraga Ambasaderi Michel Flesch mu Ukuboza 2012

Inkuru bifitanye isano

- Hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, urwishe ya nka rushobora kuba rukiyirimo


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved