Uwagize uruhare mu gutegura AGOA yanenze icyemezo cya Trump ku Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Kanama 2018 saa 05:20
Yasuwe :
1 0

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse by’agateganyo ibicuruzwa by’imyenda u Rwanda rwohereza mu gihugu ayobora, binyuze muri gahunda y’ubucuruzi bimwe mu bihugu bya Afurika bifitanye na Amerika izwi nka AGOA.

Ni nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe bizwi nka ‘caguwa’, birimo n’ibituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntirunagaragaze ubushake bwo kwisubiraho kuko rwahisemo guteza imbere inganda zarwo.

Amerika ivuga ko u Rwanda rwazamuye imisoro kuri Caguwa byikubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe, bikaba byaragize ingaruka y’uko itakibona angana na miliyoni 17 z’amadolari ku byo yohereza hanze ku mwaka.

Ubusanzwe Amerika isoresha umusoro uri hagati ya 10% na 17% ku bicuruzwa byinjira ku butaka bwayo bitewe n’ingano yabyo. Ibicuruzwa by’ibihugu bibarizwa muri gahunda ya AGOA bikaba bitakwa uwo musoro. Nyuma y’iki cyemezo cya Trump, Bivuze ko imyenda ituruka mu Rwanda izajya isoreshwa.

Iki cyemezo kizatuma u Rwanda rubura miliyoni 1.5 z’amadolari, ni ukuvuga 3% by’ayo rukura mu byo rwohereza muri Amerika byose, nk’ingaruka yo kongera imisoro kuri Caguwa, harimo iyaturukaga muri Amerika ingana na 8% by’iyinjiraga mu gihugu yose.

Rosa Whitaker, wahoze ari Umuyobozi wungirije w’ubucuruzi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe Afurika ku butegetsi bwa Perezida Bill Clinton na George W.Bush, yabwiye CNN ko ubutegetsi bwa Trump burimo gukangisha guhagarika inyungu z’ubucuruzi zitwaje ‘gushyira imbere inyungu za Amerika kurusha iz’abandi’.

Yagize ati “Ubutegetsi bwa Trump burimo gufata ibyemezo bidafite icyo bishingiyeho. Ndabona Amerika irimo kujya mu ntambara z’ubucuruzi ariko natangajwe n’uko twafata umwanya wo kujya mu ntambara y’ubucuruzi n’u Rwanda. Aha turi kuvuga ubucuruzi bufite agaciro gato cyane”.

Whitaker wagize uruhare mu gutegura no kugena imiterere ya AGOA, avuga ko icyemezo cya Trump kinyuranyije n’icyari kigamijwe mu gushyiraho iyi gahunda.

Yagize ati “Ingingo imwe mu zikubiye muri aya masezerano, ni ugufasha ibihugu bya Afurika guteza imbere inganda z’imyenda, kuko twumvaga ko inganda z’imyenda ari yo ntambwe ya mbere yo kwinjira muri gahunda nyayo yo guteza imbere inganda”.

AGOA igenewe ibihugu 38 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara aho bifashwa kohereza muri Amerika ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu nta musoro, bikaba mu bwoko busaga 6000 burimo nk’imyenda, Ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.

Iyi gahunda yemejwe na Perezida Bill Clinton mu 2000, iheruka kongererwa igihe ikazarangira mu 2025, igahuriramo ibihugu 38 birimo n’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’Ibiro by’Amerika bishinzwe ubucuruzi, C.J. Mahoney, aherutse gutangaza ko u Rwanda ruzagumana inyungu rukura muri AGOA keretse ku bicuruzwa by’imyenda.

Ati “Icyemezo cya Perezida ntabwo kizagira ingaruka ku bicuruzwa byose u Rwanda rwohereza muri Amerika. Turashaka gukorana n’u Rwanda mu gukemura iki kibazo kugira ngo n’inyungu rwabonaga ku bijyanye n’imyenda zongera zigaruke”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Munyeshyaka Vincent, aherutse kuvuga ko nubwo Leta yiteguye kuzafasha inganda zishobora kuzagirwaho ingaruka n’uyu mwanzuro wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, bene zo bakwiye kuba maso bagashakisha ahandi bagurishiriza.

Yagize ati “Ni uko nabo ubwabo bagomba gutekereza isoko rigari. Hari n’andi masoko i Burayi, muri Aziya naho twasinyanye amasezerano ku buryo iryo soko ryabo dushobora kuryinjiramo nta misoro dutanze, ariko icya kabiri twaganiriye nabo ni uko n’imbere mu gihugu hari isoko rinini ry’imyenda.”

U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’aho bifatiye umwanzuro wo kuzamura umusoro ku myenda n’inkweto bya caguwa bitumiza hanze hagamijwe guteza imbere inganda zibikora mu karere, Amerika yatangiye kubireba nabi, Kenya, Tanzania na Uganda byaje kwisubiraho ariko u Rwanda ruguma ku cyemezo.

Guverinoma y'u Rwanda yabwiye abacuruzi gushakisha andi masoko nyuma y’icyemezo cya Trump kuri AGOA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza