Uturere tubiri twahize utundi mu guhashya ubwandu bwa SIDA mu bana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Uturere twa Burera na Karongi nitwo twaje imbere mu guhashya ubwandu bushya mu bana bavutse ku babyeyi bafite virusi itera SIDA, kuko imibare yagaragaje ko mu myaka itanu ishize nta mwana n’umwe wanduye iyi virusi.

U Rwanda rwagabanyije ubwandu bwa virusi itera SIDA mu myaka itandatu ishize, buva kuri 4.3% mu mwaka wa 2011 bugera kuri 1.5 % mu muri Kamena 2018.

Utu turere twahize utundi twabishimiwe na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga ubukangurambaga ‘Free to Shine, Umwana wanjye, Ishema ryanjye’ bufite intego yo kurandura burundu ubwandu bwa SIDA mu bana bakivuka bitarenze 2030.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko byari bigoye guhindura imyumvire y’abaturage ku kurwanya SIDA mu myaka 17 ishize ariko ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo bihinduke.

Yagize ati “Abakuru muribuka ko byari bikomeye; guhindura imyumvire y’abantu ku cyorezo cya SIDA, kugeza serivisi zo kwisuzumisha ku bantu bose, no kubona imiti igabanya ubukana, igera kuri benshi bayikeneye. U Rwanda rwafashe ingamba ko nta Munyarwanda ukwiye kongera kubura ubuzima aho dushobora kuburinda, by’umwihariko, abana bato bandura babikuye ku babyeyi babo.”

Yakomeje agira ati “Turashimira Leta y’u Rwanda yakomeje guhangana n’iki kibazo; tukabasha gutera intambwe, guhindura imyumvire no kugabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza, Mukashema Drocelle yabwiye IGIHE ko kimwe mu byatumye babasha kurandura ubwandu bushya mu bana bakivuka kugeza kuri zeru ari ubufatanye.

Yagize ati “Uburyo dukoresha ni ugukorana n’abajyanama b’ubuzima, tugakurikirana ababyeyi kuva basabye kugeza babyaye, tureba niba barakurikiranye inama bagiriwe.Twigisha abajyanama gukurikirana niba za nama na za nshuro umuganga aba yarahaye umubyeyi zo kujya kwisuzumisha yarazubahirije, no kumenya niba afata imiti neza.”

Mukashema yavuze ko banagerageza kwigisha abagabo gukurikirana abagore babo igihe batwite, aho umwe afite intege nke undi akamwunganira.

Kimwe mu byatumye u Rwanda ruza ku isonga mu kurwanya ubwandu bushya mu bana harimo gusuzuma abagore batwite, gusuzuma ababyeyi bamaze kubyara n’abana bavutse, gutanga inyunganiramirire ku bana n’ababyeyi, kumanura hasi serivisi zo kurwanya SIDA no kuyirinda aho kuri ubu ziboneka ku bigo nderabuzima 97 % mu gihugu n’ibindi.

Ubukangurambaga ‘Free to shine’ Umwana wanjye, Ishema ryanjye, bwatangijwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ufatanyije n’umuryango w’abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika (OAFLA).

Madamu Jeannette Kagame yashimiye uturere twahize utundi mu kurwanya ubwandu bushya bwa Sida mu bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza