Uturere dutanu dufite ba meya beguye turatora abashya

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Kamena 2018 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Inama Njyanama z’uturere twa Rusizi, Nyagatare, Nyabihu, Bugesera na Gicumbi, ziratora abayobozi b’uturere bashya kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho abari batuyoboye bavuyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi uri butorwe uyu munsi arasimbura Mudaheranwa Juvenal wegujwe tariki ya 25 Gicurasi 2018, n’abamwungirije bose.

Muri aka karere hahise hatorwa by’agateganyo na Sewase Jean Claude weguye atamaze n’icyumweru, asimburwa n’Umunyamakuru Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda ku wa 1 Kamena 2018.

Uza gutorwa mu ka Nyagatare araba asimbure Mupenzi George weguriye rimwe na Komite nyobozi y’Akarere ka Nyagatare, ku wa 30 Gicurasi 2018.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, uri bugirirwe icyizere cyo kuyobora Akarere ka Rusizi araba asimbuye Harerimana Frédéric wayoboraga Akarere ka Rusizi weguye tariki ya 13 Gicurasi 2018.

Ku wa 11 Gicurasi 2018 uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste yeguye ku mirimo ye hamwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere; utorwa uyu munsi arasimbura Musabimana Odette wari watorewe kukayobora by’agateganyo tariki ya 15 Gicurasi 2018.

Tariki ya 27 Gicurasi 2018 ho uwari Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije bose beguye ku mirimo yabo; uza gutorwa arasimbura Mutabazi Richard wariho by’agateganyo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza