Utexrwa yatsindiye isoko ryo gukora impuzankano z’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 01:30
Yasuwe :
3 0

Uruganda Nyarwanda rukora imyenda, Utexrwa, rwatsindiye isoko ryo kujya rukora impuzankano z’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Uru ruganda rumaze igihe rukorera mu Rwanda rwasabwe gukora imyenda myinshi kugira ngo rubashe guhaza isoko ry’u Rwanda ku giciro gito nyuma yo kugabanuka kwa caguwa.

Umuyobozi wa Utexrwa, Ritesh Patel, yabwiye RwandaToday dukesha iyi nkuru ko muri uku kwezi ari bwo bongeye gutsindira isoko ryo kwambika Ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuritakaza mu mwaka wa 2009.

Uru ruganda rwatangaje ko ruzajya rukora impuzankano z’Ingabo z’u Rwanda 70 000 ku mwaka. Utexrwa ni nayo ifite isoko ryo gukora impuzankano za Polisi y’u Rwanda, iz’abarinzi ba Pariki b’Umuryango Diana Fossey Foundation n’abandi. Inafite isoko ryo kujya ikora impuzankano z’abamotari zingana na 100 000 ku mwaka.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Ingabo z’u Rwanda zahinduye impuzankano y’akazi. Kuva icyo gihe zahawe inshya zirimo izo mu kazi, mu biro no mu birori.

Nubwo rumaze igihe, Uruganda rwa Utexrwa ntirurabasha gufata neza isoko ry’u Rwanda kuko byinshi mu byo rukora bihenze ku baturage b’amikoro make.

Nk’ubu ishati ya Utexrwa nibura igura 4 500 Frw ku isoko. Patel yavuze ko impamvu imyenda yabo ihenze ari uko ibyo bakoramo imyenda byose babivana hanze mu bihugu birimo Uganda, Tanzania, u Buhinde, u Bushinwa, Indonesia n’iby’i Burayi.

Yakomeje avuga ko intego ari ugukora imyenda myinshi aribyo bizatuma igiciro cyayo kigabanuka.

Umwaka ushize Utexrwa yinjije miliyoni y’amadolari avuye mu byo ikora.

Guverinoma yakuyeho imisoro ku bikoresho byifashishwa mu nganda z’inkweto n’imyenda ariko ntabwo byagabanyije igiciro ku buryo bugaragara.

Gahunda y’imyaka itatu yatangijwe mu 2016 ijyanye no kongera ubwiza n’ingano by’imyenda n’inkweto bikorerwa mu gihugu izatuma u Rwanda ruzigama miliyoni 76 z’amadolari ya Amerika mu yatumizwagamo imyenda n’inkweto bya caguwa mu mahanga mu 2019. Izasozwa itanze akazi ku bantu bagera ku 25 655 ndetse izatuma ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongera bikagera kuri miliyoni 43 z’amadolari. Ibyo rutumizayo na byo ngo bizagabanuka bigere kuri miliyoni 33 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 124 mu 2015.

Impuzankano z’Ingabo z’u Rwanda zigiye kuzajya zikorwa n'Uruganda rwa Utexrwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza