UTB igiye gutanga impamyabumenyi ku basaga 500 mu birori bidasanzwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana, Iradukunda Desire
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 521 barimo abakobwa 337 barangije amasomo muri Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) bagiye guhabwa impamyabumenyi kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gicurasi 2018, mu birori bizahurirana n’isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Gicurasi 2018, Umuyobozi Mukuru wa UTB, Dr Kabera Callixte, yavuze ko uyu muhango uzabera muri Kigali Convention Center (KCC).

Yagize ati “Ni igihe turi kwishimira n’akazi keza kaba kakozwe n’abarimu, abanyeshuri n’abakozi. Tuzatanga impamyabumenyi ku banyeshuri 521, barimo abarangije muri Kaminuza Nkuru ya Kigali n’iya Rubavu. Abo bose bazazihererwa muri Convention Center guhera saa mbiri. Niho tuzabagaragariza umusaruro wavuye mu mwaka ushize wa 2017.”

Yunzemo ati “UTB rero imaze kuba ubukombe, kuko ni Kaminuza yatangiye mu 2008, ubu ku nshuro ya gatandatu ikaba imaze gutanga impamyabushobozi n’impamyabumenyi mu byiciro bitandukanye twigishirizamo.”

Bimwe muri ibyo byiciro birimo iby’abiga bakagera ku rwego rw’icya Kabiri cya Kaminuza (A0), abahabwa impamyabumenyi mu gihe cy’umwaka n’igice na Diploma imara imyaka ibiri (A1).

Abagiye guhabwa impamyabumenyi n’impamyabushobozi, biganjemo abarangije ibijyanye n’Amahoteli n’Ubukerarugendo, Ubucuruzi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga n’abarangije muri gahunda y’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Amasomo, Ubushakashatsi n’Imyigire muri UTB, Prof Dr. Tombola Gustave, yavuze ko kaminuza ikomeje gutanga uburezi bufite ireme, buzayishyira ku rwego mpuzamahanga no guharanira ko abayirangijemo baba bafite ubumenyi bubemerera guhangana ku isoko ry’umurimo.

Yavuze ko isuzuma riheruka gukorwa n’impuguke mu burezi zo ku Mugabane wa Afurika, ryagaragaje ko UTB iri ku rwego rushimishije.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi biteganijwe ko uzitabirwa n’abayobozi, abanyeshuri n’imiryango yabo n’abandi batandukanye barimo n’abanyamahanga, uzatangirwamo ibihembo ku bahize abandi mu mashami atandukanye.

Kuva mu 2008, UTB imaze gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri 3950, muri bo abasaga 85%, yarabakurikiranye isanga babonye akazi mu bigo bitandukanye ndetse barimo n’abashinze ibigo birenga 73 mu rwego rwo kwihangira imirimo.

UTB ifite abanyeshuri basaga ibihumbi bitanu barimo 3400 biga mu ishami ryayo riri i Kigali n’abandi 1800 biga i Rubavu; igenda iha ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi n’ibindi, ibyo byose ikabifashwamo no gukorana n’ibigo bikomeye mu burezi birimo ibyo muri Koreya y’Epfo, u Buholandi n’ahandi.

Umuyobozi Mukuru wa UTB, Dr Kabera Callixte, yavuze ko gutanga impamyabumenyi ari igihe cyo kwishimira akazi keza kakozwe na buri wese
Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Amasomo, Ubushakashatsi n’Imyigire muri UTB, Prof Dr. Tombola Gustave, yavuze ko kaminuza ikomeje gutanga uburezi bufite ireme
Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Igenamigambi, Ubuyobozi n'Imari muri UTB, Ingabire Julian na we yitabiriye iki kiganiro
Umuyobozi Mukuru wa UTB, Dr Kabera Callixte (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wungirije Ushinzwe Amasomo, Ubushakashatsi n’Imyigire, Prof Dr. Tombola Gustave, mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza