00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri UAE yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyiguye, yizeza ko igihugu cye kizakomeza kuba hafi u Rwanda.

Sheikh Shakhboot wari uri kumwe n’itsinda ayoboye basuye urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ubwo basozaga inama y’iminsi ibiri mu Rwanda.

Uyu muyobozi n’itsinda bari kumwe beretswe inkuru mbarankuru yerekana ubugome jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, yerekwa n’ibindi bice bigize urwibutso asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusobanurirwa, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside, irenga ibihumbi 250.

Sheikh Shakhboot yasize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi ashimira ubutwari bw’abarokotse jenoside n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame bumaze guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Turi hano uyu munsi ngo tubafate mu mugongo, duha agaciro n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twunamiye buri wese wabuze ubuzima kandi turamwibuka.”

Sheikh Shakhboot yashimiye u Rwanda kubwo kurenga ibyo byose rugaraharanira amahoro n’umutekano, avuga ko UAE izafatanya narwo mu kurwanya amacakubiri no guharanira ubumwe n’ubuvandimwe ku Isi hose nk’uko babirazwe n’uwashinze Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nyakwigendera Sheikh Zayed.

Yakomeje ati “Mu gihe twibuka ibi bihe, bidusigira umukoro udasanzwe wo gukomeza gukorera hamwe nk’abafatanyabikorwa duhindura sosiyete tubamo kandi tunubaka ahazaza heza.”

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Sheikh Shakhboot yakiriwe na Perezida Paul Kagame kuwa 26 Ukwakira 2021, bagirana ibiganiro byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Yanagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, aho baganiriye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingendo, ikoranabuhanga, imiturire ndetse n’ibindi.

Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE muri Gashyantare 2021, umwanya yagiyeho avuye kuba ambasaderi w’iki gihugu muri Arabie Saudite.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga n'ubutwererane muri UAE ubwo yageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Uyu muyobozi n'itsinda yari ayoboye beretswe filime nto mbarankuru yerekana ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Yavuze ko UAE izakomeza gufatanya n u Rwanda mu guharanira ubumwe no kurwanya amacakubiri ku Isi
Mu butumwa yasize mu gitabo cy'abashyitsi, yifatanyije n'abarokotse, ashimira Perezida Kagame ku bw'ubuyobozi bwiza bwahinduye ubuzima bw'Abanyarwanda
Sheikh Shakboot yashenguwe n'amateka mabi abanyarwanda banyuzemo, ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yabwiwe urugendo rwo kwiyunga abanyarwanda bakoze kugira ngo babane neza mu mahoro
Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yatemberejwe ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa ubukana Jenoside yakoranywe
Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yabwiwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ari mwe mu zakoranywe ubugome bukomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .