USAID yinjiye mu bufatanye n’uruganda rw’ibikomoka ku mata rwihariye mu gukoresha abafite ubumuga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Kamena 2018 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere abikorera mu buhinzi n’ubworozi (PSDAG), yatangije ubufatanye n’uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwa Masaka rufite umwihariko wo gukoresha abafite ubumuga bwo kutavuga.

Ubu bufatanye bwabimburiwe n’umuhango wo gutaha ku mugaragaro uruganda rushya rwa Masaka Creamery, rwubatswe mu gace kagenewe inganda mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere.

Muri ubu bufatanye, USAID yashyize miliyoni 234 Frw muri uru ruganda ruhita rwimukira mu cyanya cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo ruvuye i Masaka muri Kicukiro, rugura ibikoresho bishya birimo ibikonjesha umusaruro w’uruganda na laboratwari isuzuma ibimaze gutunganywa.

Ibyo bikorwa byahise bituma hahangwa imirimo 11 mishya kandi mu bantu icyenda bashyizwe muri iyo myanya harimo icyenda bafite ubumuga. Ubu uru ruganda rukoresha abantu 17 bafite ubumuga mu bakozi 28 rufite.

Umuyobozi w’uru ruganda, Jon Porter, avuga ko yiyemeje gufasha abafite ubumuga nyuma y’inkuru yasomye y’umugore ufite ubumuga bwo kutavuga wagorwaga no gutunga abana be, yiyemeza atyo kwita ku bafite ubumuga.

Inkunga ya USAID yanagize uruhare mu gutuma umusaruro w’uru ruganda wiyongera 200 % bitewe n’ibintu bishya rwahise rutangira gutunganya (fresh cream, sour cream, butter, ghee, mascarpone, fruit yogurt, thick yogurt, ikivuguto), runazamura inyungu ho 20% ku borzoi.

Masaka Creamery igemurirwa amata yifashishwa muri ibi bikorwa n’aborozoi batandukanye, barimo abo mu burasirazuba no mu majyaruguru.

Imwe muri koperative z’aborozi zirugemurira amata ni KOZAMGI ihuririza hamwe aborozi 2000 bo mu Karere ka Gicumbi, igemura hagati ya litiro 6,000 - 7,000 ku cyumweru.

Umuyobozi wa koperative KOZAMGI, Ntabanganyimana Rachid, yavuze ko bishimira gukorana na Masaka Creamery kuko kuri ubu bafite umukiliya uhoraho kandi ubishyura buri cyumweru.

Umuyobozi uhagarariye abafite ubumuga bakora muri Masaka Creamery yavuze ko bashimira uru ruganda rwabahaye akazi rutitaye ku kuba batabasha kumva.

Yagize ati “Uru ni urugero rwiza rwo kudaheza, ndetse turizera ko n’abandi bacuruzi bazatera ikirenge mu cyanyu.”

PSDAG ni umushinga w’imyaka itanu (2014-2019) uterwa inkunga na USAID, intego yawo ni ukuzamura abahinzi baciriritse binyuze mu guteza imbere ishoramari ry’abikorera, no kongerera ubushobozi urwego rw’ubuhinzi.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman yatashye ku mugaragaro uru ruganda
Amb Vrooman n'abakozi b'uruganda
Ifoto y'Urwibutso ya Amb Vrooman n'abakozi ba Masaka Creamry

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza