USA: Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere ry’u Rwanda ridashingiye ku gutegereza gufashwa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Werurwe 2017 saa 09:23
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ikiganiro mu Ishuri ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard, avuga ko iterambere ry’u Rwanda ryashingiye ku banyarwanda bumva ko ari bo bagomba kuza ku isonga mu kuriharanira.

Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’igihugu byabitangaje bibinyujije kuri Twitter, ikiganiro cya mbere yagitanze mu isomo ry’ubukungu buciriritse mu ihiganwa.

Avuga ku iterambere ry’u Rwanda, Perezida Kagame yabwiye abanyeshuri ko icyibanza byasabye guhuza Abanyarwanda bakumva ko bagomba kuba ku isonga mu kuriharanira. Ati “Bikozwe n’abandi byazasenyuka.”

Biteganyijwe ko Umukuru w’igihugu hari n’ikindi kiganiro agomba gutanga muri iyi kaminuza.

Mu mwaka wa 2016, Perezida Kagame yatangiye muri iyi Kaminuza ya Harvard, ikiganiro mu ishuri ry’abiga politiki, ababwira ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo, ko rwafashe ingamba zishingiye ku kugeza Abanyarwanda ku iterambere.

Perezida Kagame ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard
Abanyeshuri ba Harvard bateze amatwi Perezida Kagame
Umwe mu bakurikiye Perezida Kagame ari kugira uruhare mu kiganiro
Abanyeshuri ba Harvard bateze amatwi Perezida Kagame
Perezida Kagame n'abo yaganirije bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza