USA igiye gufasha Angola kugarura mu gihugu amafaranga yabikijwe mu mahanga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Augusto, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zasezeranyije iki gihugu kugifasha kugarura amafaranga y’Abanyangola yajyanywe kubitswa mu mahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Jornal de Angola yatangaje ko Minisitiri Augusto yavuze ko yavuganye na USA ku kugarura amafaranga yabikijwe imahanga ndetse

Yagize ati “Ku byerekeye kugarura amafaranga, abayobozi bo mu nzego z’imari muri Amerika bashobora kudufasha kandi bafitemo ubushake.”

Muri Gashyantare, Guverinoma ya Angola yahaye iminsi ntarengwa abaturage bayo babikije amafaranga mu mabanki y’imahanga kuba bayagaruye bitarenze iminsi 180. Iryo tegeko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta.

Habarurwa ko Abanyangola babikije muri banki zo hanze y’igihugu miliyari 30 z’Amadolari y’Amerika, amenshi akaba yarashyizwe muri banki z’ubucuruzi.

Perezida w’iki gihugu, João Lourenço, mu mwaka ushize yahamagariye abaturage bajyanye imitungo yabao mu mahanga kuyigarura bagashora imari iwabo.

Yanababuriye ko utazabyubahiriza Guverinoma ishobora kuzayafatira.

Ati “Abazagarura mu gihugu amafaranga yabo nta nkurikizi ku cyabateye kujya kubitsa imahanga.”

Kugeza ubu ntihazwi ingano y’amadolari Abanyangola babikije muri Amerika.

Uretse muri USA, bazi ko ahandi Abanyangola babikije ari muri Portugal, u Bwongereza, u Busuwisi, Afurika y’Epfo no muri Cap-Vert.

Angola ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gicuruza ibikomoka kuri peteroli. Gituwe n’abaturage miliyoni 26 ariko abenshi binjiza amadolari atageze kuri abiri ku munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza