Urwibutso rutazima ku bagenze muri tagisi zakanyujijeho i Nyamirambo (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane cyane urw’i Nyamirambo ruvuga ko rutazibagirwa imodoka zitwara abantu za tagisi zitwaga ‘Insitari’, kuko zabaga zitatse hose zinarimo umuziki mwinshi.

Izi tagisi zabaga zitatse amashusho y’abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga, zirimo indangururamajwi nini, ku buryo abashoferi bashyiragamo umuziki mu ijwi riranguruye, bigashimisha bamwe mu rubyiruko rutandukanye rwazigendagamo.

Gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali byari bitaratera imbere ku buryo izi modoka zitwara abantu 18 gusa ari zo wasangaga zizenguruka umujyi wose. Ibyapa bizwi cyane nko kuri Gereza ya Kigali, Eto Muhima, CHUK, Onatracom, kuri 40, Kimisagara n’ahandi niho abagenzi bazitegeraga.

Bamwe mu rubyiruko rwiganjemo abatuye mu Karere ka Nyarugenge mu bice bya Nyamirambo, Nyakabanda, Kimisagara n’ahandi, ruvuga ko nta kintu cyarushimishaga nko kugendera muri izi tagisi bitewe n’udushya twaziberagamo.

Abaganiriye na IGIHE, bemeza ko n’ubwo Coaster (imodoka nini zitwara abantu) zakemuye byinshi birimo n’akajagari katerwaga na tagisi nyinshi zakoreraga mu Mujyi wa Kigali, batazibagirwa amateka ya tagisi z’insitari na rimwe.

Bavuga ko bakundaga ko izi tagisi zitatindaga ku byapa nk’izindi kubera ko zabonaga abagenzi benshi, isuku yazirangwagwamo yatumaga hari n’abatarabashaga kugendera mu zindi.

Hari n’abanyeshuri barimo abigaga kuri APACOPE, APE Rugunga, Lycée de Kigali n’ahandi bihurizaga hamwe bagatanga amafaranga, izi tagisi zikajya zibajyana ku ishuri zikanabakurayo.

Kimwe mu byo uru rubyiruko ruhurizaho ngo n’uko tagisi z’insitari hari n’abo zagomesha bakazirirwagamo aho kujya ku ishuri cyangwa mu zindi gahunda.

Byukusenga Patrick wo Kuryanyuma i Nyamirambo ati “Zararuye abantu benshi cyane cyane abakobwa kuko hari abazigenderagamo ku buntu kubera ko abashoferi n’abakomvayeri bazo babateretaga, uzi ko hari n’uwageraga nko ku cyapa ari buviremo agakomeza kubera kuryoherwa n’umuziki wabaga urimo!”.

Yongeyeho ko hari abakobwa batari bake batewe inda zitateguwe n’abashoferi batwaraga izi tagisi kubera ko bumvaga gukundana n’abazitwara ari ishema.

Uwitonze Janath wo mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko hari n’igihe yamaraga iminota irenze 30 ku cyapa atagereje izo tagisi z’insitari kuko atashoboraga kugendera mu zindi.

Yagize ati “Sinkubeshye ntabwo nashoboraga kugendera muri tagisi itari iy’insitari, nazikundiraga umuziki wabaga urimo ikindi zanabagamo isuku, hari n’ubwo hajyagamo indirimbo nkunda nkumvaga ntagera aho ndi kujya”.

Gusa ababyeyi n’abantu bakuze bavuga ko izi tagisi zababangamiraga kubera urusaku rw’indirimbo rwabaga ruzirimo, ku buryo rimwe na rimwe hari n’abasabaga abashoferi kugabanya ijwi cyangwa se bakazisohokamo.

Mukayiranga Angelique, umubyeyi w’abana yagize ati “Si njye warose bazikuraho, uzi urusaku zagiraga, uzi ko hari n’igihe nasabaga umushoferi guhagarara kugira ngo mvemo kubera kwanga ko zikomeza kumena amatwi?”.

Akomeza avuga ko nta kintu cyamubabazaga nk’uburyo zatendekaga n’agasuzuguro abashoferi n’abakomvayeri bazikoragaho bagiraga, kuko hari n’abo abagenzi basabaga kugabanya ijwi, ahubwo bakaryongera.

Muneza Jamali, wigeze kuba umukomvayeri kuri tagisi z’insitari, avuga atazazibagirwa kubera ko ari zo zatumye abona uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka.

Ati “Insitari zaradutunze cyane, hari n’igihe tagisi yakorwagwaho n’abakomvayeri babiri kuko akenshi na kenshi wasangaga saa sita z’amanywa twamaze kubona amafaranga ya nyir’imodoka noneho saa munani warushye ukarobesha mugenzi wawe kugira ngo nawe abone icyo kurya.”

Nubwo izi tagisi zakundwaga, imodoka nini za Coaster zazisimbuye hari byinshi zahinduye kubera zo zidatendeka ndetse n’aho zihagarara nta kajagari k’abahamagaraga abagenzi cyangwa ak’urujya n’uruza rw’imodoka kakiharangwa.

Izi tagisi z’insitari kimwe n’izindi zose zakoreraga mu Mujyi wa Kigali zahagaritswe mu 2014, kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’akajagari zatezaga no kuba zitakijyanye n’urwego rwo gutwara abantu mu Mujyi.

Izi modoka wazisangagaho imitako idasanzwe nk'iminyururu n'amafoto y'abahanzi b'ibyamamare
Izi modoka zabagamo umuziki utarabashaga kwihanganirwa n'umuntu uwo ari we wese
Kuri Onatracom ni hamwe mu hari ibyapa bizwi cyane ku modoka ziva cyangwa zijya i Nyamirambo
Imodoka nto zafatwaga nka 'twegerane' zasimbujwe inini zizwi nka 'Coaster', zifite ubwisanzure utaretse na internet
Wasangaga imodoka zose zihagarara kwa Rubangura, gusa ubu ibintu bikorwa nta muvundo
Ubu imodoka zubakiwe gare igezweho, mu gihe mbere zihegengekaga ahubatswe umuturirwa wa Kigali City Tower

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza