00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye iperereza kuri ruswa yagaragaye mu masoko ya leta

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye iperereza ku birego bya ruswa byagaragaye mu mitangirwe y’amasoko ya Leta no mu mishinga y’ibikorwaremezo nyuma y’uko mu ntangiriro za Nzeri Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, TI Rwanda, ugaragaje ko harimo ibibazo.

Raporo ku bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda, bukorewe kuri ba rwiyemezamirimo 400 ku bijyanye n’imitangirwe y’amasoko ya Leta, yagaragaje ko muri uru rwego hatanzwe ruswa ibarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 120 Frw.

Iyi raporo yerekana ko kandi ruswa itangwa iba iri hagati ya 10% na 20% by’agaciro k’isoko ripiganirwa.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Umuvunyi ushinzwe kurwanya ruswa, Abbas Mukama, yavuze ko bari gukorana bya hafi na komite zishinzwe kurwanya ruswa mu bigo bitandukanye kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibi birego bya ruswa, nk’uko The New Times ibitangaza.

Yavuze ko mu bigo byose hatangijwe gahunda yo kurwanya ruswa, aho hashyizweho komite ishinzwe kubikurikirana igatanga raporo ku Rwego rw’Umuvunyi buri mezi atandatu.

Yagize ati “40% by’ingengo y’imari y’uturere ishyirwa mu mishinga igamije iterambere, ruswa igaragara cyane mu gihe hatangwa amasoko, ari nabyo bituma imishinga imwe n’imwe idindira.”

“Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta igaragaza ko amafaranga menshi akoreshwa nabi aba afitanye isano n’itangwa ry’amasoko ya leta, aho hari kontaro zidashyirwa mu bikorwa ndetse n’imishinga imara igihe gito, aha niho dushaka kwibanda mu gushaka ahatanzwe iyi ruswa.”

Mukama avuga ko iyi ruswa yagaragaye cyane mu mishinga y’ibikorwaremezo itandukanye, ibintu avuga ko byangiza isura y’igihugu.

Raporo ya TI Rwanda ivuga ko hakenewe kuvugurwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya Leta [e-procurement], kugira ngo bazibwe icyuho cya ruswa, aho rikwiye gukoreshwa kuva ba rwiyemezamirimo bapiganirwa isoko kugeza bishyuwe barangije imirimo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020, yagaragaje ko inzego za leta zitanga amasoko arengeje agaciro kateganyijwe mu ngengo y’imari, ndetse byagaragaye ko hari imishinga nibura 16 yadindiye yari ifite agaciro karenga miliyari 114 Frw, ndetse hari n’amasoko yagaragaye yatanzweho miliyari 31 Frw mu gihe hari hateganyijwe miliyari 15 Frw.

Urwego rw'Umuvunyi rwatangaje ko rutazihanganira ruswa mu mitangire y'amasoko ya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .