Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatumije abakinnyi 30 b’Abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kanama 2019 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatumije abakinnyi 30 bakomoka mu Burundi ariko bakoresha indangamuntu z’u Rwanda, hagamijwe kumenya uko bazibonye ndetse koko niba bakwiye gukina mu Rwanda nk’abenegihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro cy’uru rwego ku Kacyiru. Abakinnyi bitabye barimo Iragire Saidi, Ndizeye Samuel na Ulimwengu Jules bakinira Rayon Sports, Nimubona Emery, Munyakazi Youssul Lule na Hakizimana Kevin bakinira Police FC n’abandi.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’intabaza yatanzwe na Rurangirwa Louis, wavuze ko hari abantu benshi cyane cyane Abarundi, bakina mu Rwanda, batunze indangamuntu zabonywe mu buryo butemewe.

Rurangirwa usanzwe ari umuyobozi wa Rugende WFC, yavuze ko mu bushakashatsi yakoze, yasanze abakinnyi basaga 24 bakomoka mu Burundi bakinira ku byangombwa by’u Rwanda, asaba Urwego rw’abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) na FERWAFA kubikurikirana.

Ubwo IGIHE yageraga ku Kacyiru, yahasanze abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Ndizeye Samuel na Ulimwengu Jules, bari bahagaze hanze mu gihe nyuma y’iminota mike, myugariro w’iyi kipe Iragire Saidi usanzwe ukinira n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, na we yasohotse muri bimwe mu biro by’uru rwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka.

Buri mukinnyi yinjiraga ukwe, hagasuzumwa umwirondoro we, akabazwa igihe amaranye indangamuntu y’u Rwanda ndetse n’inzira byanyuzemo kugira ngo ayihabwe.

Aba bakinnyi bose kimwe na bagenzi babo barimo aba Police FC, Bugesera FC n’ayandi makipe bahageze mu masaha yabanje n’abahavuye mu cyumweru gishize, bazategereza igisubizo ntakuka bazahabwa nyuma yo gusuzuma ibyo batangarije uru rwego.

Hari amakuru ko abakinnyi barimo aba Bugesera FC bahise bamburwa indangamuntu z’u Rwanda bakoreshaga nyuma y’uko ibisobanuro batanze bitanyuze Urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier aherutse gutangariza FunClub ko niba ibyo gutanga indangamuntu ku banyamahanga bikibaho bikwiye kwamaganwa kuko kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda hari inzira bicamo.

Ati “Ntabwo umuntu umukura mu Burundi cyangwa muri Congo ngo uhite umugira umunyarwanda, kera byarabaga, hari abiswe ba Habyarimana, ba Ndamage ariko bataranyuze mu nzira zikurikije amategeko zo kubona ubwenegihugu. Ibyo ni ibintu bitari byiza tugomba kwamagana. Nari nzi ko byacitse, bigihari ntabwo byaba ari byiza, ni ukubirwanya abanyamahanga baza gukina bakaza ari abanyamahanga.”

Rurangirwa Louis wasabye ko abakinnyi batunze indangamuntu z’u Rwanda mu buryo butemewe bakurikiranwa, yavuze ko mu bituma bahitamo kuzibona muri ubu buryo ari uko umubare w’abanyamahanga bemewe muri shampiyona ari muto, amakipe akifuza gutunga benshi ariko bakina nk’abenegihugu.

Amakipe yose yo mu cyiciro cya Mbere mu Rwanda yemerewe abanyamahaganga batatu gusa mu bakinnyi 18 bitabazwa kuri buri mukino.

Abakinnyi barimo Jules Ulimwengu bitabye Urwego rw'Abinjira n'abasohoka kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza