00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruvunganzoka rw’abantu Nyabugogo mbere y’itangira rya Guma Mu Rugo (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, umunsi umwe mbere y’uko ingamba za Guma mu Rugo zitangira kubahirizwa mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani twemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iherutse, muri Gare ya Nyabugogo iherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, hari abantu benshi cyane bifuza imodoka zibacyura mu Ntara.

Abantu batangiye kwisukiranya muri Gare guhera mu rukerera rw’iki gitondo, uko iminota yicuma bagenda biyongera, ku buryo byageze Saa Tatu abantu ari benshi cyane bigaragara ko kuza kubona imodoka bitari bworohe iyo hataba ubundi butabazi.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bafashe icyemezo cyo gutaha no gusanga imiryango yabo kubera gutinya ko inzara ishobora kubicira mu Mujyi wa Kigali mu gihe bawubamo nta kintu bafite cyo gukora, ndetse bamwe bavuga ari ngombwa gukoresha uyu mwanya umuntu ari kumwe n’umuryango we.

Bungira Elisee wari utegereje imodoka imujyana mu Karere ka Musanze, yagize ati “Ngiye i Musanze, imodoka bari kuzituzanira nta kibazo kandi birimo kudushimisha kubona nabo badufashije kugira ngo dutahe, twahisemo gutaha kugira ngo tujye kwirindira Covid-19 iwacu no kwanga ko Guma mu rugo idusanga i Kigali.”

Umufundi Nsabimana John yagize ati “Njye mpunze iyi Guma mu Rugo kuko mbonye nta biraka nabona nsanga ntaryama muri Kigali njye, nibwo mpisemo gusanga umuryango, ariko ikibazo ni uko mbona imodoka zabaye nke gusa mfite icyizere kuko badutondekesheje imirongo.”

Uwitwa Twarayisenze Paul, we yasabye inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo babashe kubone imodoka zibatahana mu rwego rwo kwirinda ko Guma mu rugo yabasanga i Kigali.

Ati “Nageze hano saa kumi n’imwe ngiye i Musanze mu Murenge wa Gataraga, njye nahisemo kugenda kubera ko nabonye ntamara iyi minsi yose ntakora ntari n’imbere y’umuryango wanjye.”

Ushinzwe Ibikorwa mu kigo gitwara abagenzi cya Excel, gikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Athanasie Rutazuyaza, yabwiye IGIHE ko Ikigo cy’Imirimo Ngenzuramikorere, RURA, ari cyo cyabasabye gutwara aba bantu baje muri Gare ya Nyabugogo kugira ngo bagabanye umuvungo.

Ati “Twebwe ubusanzwe muri buri minota 30 mu gihe gisanzwe imodoka irahaguruka kugeza n’ubu mu gice cyacu cya Nyagatare nta kibazo gihari kuko n’abantu bari kuza kandi nta muntu uri kubura imodoka, ikibazo kiri mu bari kujya mu Ntara y’Amajyepfo no mu Majyaruguru kuko hari abantu benshi.”

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abantu bari bakiri benshi muri Gare ya Nyabugogo, uretse ko n’imodoka zibacyura zari zikomeje kwiyongera.

Imirongo y'abantu yari miremire bifuza kubona imodoka zibacyura
Abantu bategereje imodoka zibatwara mu Ntara ni benshi muri Gare ya Nyabugogo
Hari abantu bazindukiye muri Gare ya Nyabugogo guhera saa Kumi n'imwe za mu gitondo
Hari abatwaye na Matelas zabo kugira ngo nibagera mu Ntara batabura aho kurara
Abantu berekeza mu gice kimwe basabwe kujya ku murongo, imodoka ziri kuza kubatwara mu buryo budateje akavuyo
Inzego z'umutekano ziri muri Gare zifasha abantu guhana intera no kwirinda umuvundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .