Muri Guverinoma Minisitiri w’Ingabo ni we ushinzwe ibijyanye na politiki yo kurinda ubusugire bw’igihugu no kuyishyira mu bikorwa, bakaba bamaze gusimburanwa kuri uwo mwanya ari 9 kuva u Rwanda rwabona ubwigenge.

9. Gen.James Kabarebe

• Gen James Kabarebe ni Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda muri Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame, kuva tariki 10 Mata 2010 kugeza ubu, akaba ari Minisitiri wa 9 uyiyoboye kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962.

8.Gen.Marcel Gatsinzi

Gen. Marcel Gatsinzi yabaye Minisitiri w'ingabo guhera 2002 kugeza 2010, muri Leta iyobowe na Paul Kagame.

7.Brig.Gen.Emmanuel Habyarimana

Brig.Gen.Emmanuel Habyarimana kuva 2000 kugeza 2002, Muri Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame.

6. Maj.Gen.Paul Kagame

Maj.Gen.Paul Kagame, yabaye Minisitiri w'ingabo agisoza urugamba rwo kubihora igihugu mu 1994 ageza 2000, muri Leta yari iyobowe na Pasteur Bizimungu.

5. Augustin Bizimana

Augustin Bizimana yabaye Minisitiri w'ingabo guhera mu 1993 kugeza 1994, muri Leta y'abatabazi yari iyobowe na Perezida Théodore Sindikubwabo.

4. Dr.James Gasana,

Dr.James Gasana yabaye Minisitiri w'ingabo guhera 1992 kugeza 1993 (umwaka 1), muri Leta yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana.

3.Col. Augustin Ndindiriyimana

Col.Augustin Ndindiriyimana, yabaye Minisitiri w'Ingabo nyuma y'imyaka 18 iyoborwa na Perezida Habyarimana, ahera mu 1991 kugeza mu 1992 (umwaka 1) muri Leta yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana.

2. Maj. Gen.Juvenal Habyalimana

Maj. Gen.Juvenal Habyalimana, yabaye Minisitiri w'ingabo guhera 1965 kugeza 1991 (imyaka 26), ku itariki ya 5 Nyakanga 1973 ahirikaga ku butegetsi Grégoire Kayibanda wari Perezida. Habyarimana yabaye Minisitiri w'ingabo afite ipeti rya Major.

1. Calliope Mulindahabi

Calliope Mulindahabi yabimburiye abandi ba Minisitiri b’Ingabo, ayobora iyo Minisiteri guhera mu 1962 u Rwanda rukibona ubwigenge, ageza mu 1965 (yayoboye imyaka 3) muri Leta yari iyobowe na Perezida Grégoire Kayibanda.