00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urusenda rwumye ruturutse mu Rwanda rwatangiye kugurishwa mu Bushinwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 7 Kanama 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

U Bushinwa bwatangiye kwakira umusaruro w’urusenda rwumye uturuka mu Rwanda, ruba kimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika kibonye isoko nk’iri mu Bushinwa.

Ku ikubitiro muri iki gihugu hagejejwe nibura ibiro 200 by’urusenda rwumye byakiriwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu gikorwa gisa n’igerageza.

Iyi gahunda igezweho nyuma y’amasezerano, Umunyarwanda akaba na rwiyemezamirimo w’umuhinzi, Diego Twahirwa ashyize umukono ku masezerano n’ikigo cyo mu Bushinwa GK International.

Aya masezerano agena ko u Rwanda ruzajya rwohereza toni ibihumbi 50 by’urusenda rwumye buri mwaka, mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

Umuyobozi wa GK International yavuze ko urusenda rwumye bakiriye ruzacuruzwa ku baguzi n’inganda zitunganya ibiribwa mu buryo bumeze nk’igerageza mu gihe Twahirwa we yavuze ko umusaruro mwinshi uzoherezwa ku ya 9 Kanama.

Abakurikirana iby’ubucuruzi ndengamipaka bavuga ko aya ari andi mahirwe akomeye ku Rwanda mu bijyanye no kwagura isoko ryoherezwaho urusenda.

Twahirwa Diego yatangiye kohereza urusenda rwumye mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .