00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye benshi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko abakunzi b’umuziki wa Hip Hop, bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umuraperi Tuyishimire Josua [Jay Polly], uri mu bakundishije benshi iyi njyana yamamaye nk’iy’umujinya kubera ubutumwa bwomora imitima y’abababaye n’abihebye.

Jay Polly benshi bakundaga kwita ‘Umwami Kabaka’ yamamaye mu muziki kuva mu myaka ya 2008. Yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, azize uburwayi butunguranye aho yari yajyanywe mu bitaro bya Muhima kuvurizwa.

Uyu muhanzi wari ufite imyaka 33, yitabye Imana asize abana babiri barimo umwe yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa babanye igihe kirekire nyuma bakaza gutandukana.

Abakunzi b’umuziki, inshuti ze n’abavandimwe bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari warigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko abari urubyiruko mu myaka ya 2010 kuzamura.

Umunyamakuru Ally Soudi yifashishije ifoto aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ari hagati ya Jay Polly na Bull Dog ati “Kumbe disi nari ndimo kugusezera muvandi.”

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 90:12 agira ati “Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .