Urukiko rwo mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cya burundu cyakatiwe Barahira na Ngenzi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rw’i Paris mu Bufaransa rwashimangiye igifungo cya burundu cyari cyarahawe Abanyarwanda babiri, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’amezi asaga abiri uru rukiko ruburanisha uru rubanza mu bujurire, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 rwatangaje ko Ngenzi na Barahira bahamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha bya jenoside.

Aba bombi bahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komine Kabarondo basimburanyeho kuyobora ari ba Burugumesitiri hagati ya 1977 - 1994.

Octavien Ngenzi w’imyaka 60 y’amavuko na Tito Barahira w’imyaka 67 baburanye bahakana ibyaha bashinjwa ariko Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwari rwabakatiye igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 4 Nyakanga 2018, Ubushinjacyaha bwasabiye bombi igifungo cya burundu. Umushinjacyaha Frederic Bernardo yavuze ko Barahira yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi na we ubwe arica, ati “Ibiganza bye byuzuye amaraso.”

Kuri Ngenzi, Umushinjacyaha yavuze ko we atishe ariko yatumye abica babishyira mu bikorwa. Umushinjacyaha Frederic yagize ati “We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko.”

Urubanza rw’aba abagabo rubaye urwa kabiri ruburanishijwe mu Bufaransa ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (FAR) wari ufite ipeti rya kapiteni, wakatiwe imyaka 25 mu 2016.

Urukiko Rukuru rwa Paris rwashimangiye igihano cy'igifungo cya burundu cyari cyahawe Tito Barahira na Octavien Ngenzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza