Urukiko rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha abo kwa Rwigara (Yavuguruwe)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 09:10
Yasuwe :
1 0

Urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Uwamahoro Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara, rwasubukuwe nyuma y’imbogamizi zagiye ziza mu maburanisha aherutse.

Mu iburanisha riheruka kuba ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, krwasubitse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara, nyuma y’impungenge za Me Gatera Gashabana ukinjira muri uru rubanza.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandiwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa Gatanu, Me Gashabana yaje mu rukiko ariko agihabwa ijambo avuga ko ku wa Kane saa kumi aribwo yabonye icyemeza ko yunganira Mukangemanyi, banahura nta dosiye yamushyikirije ngo bayiganireho uretse icyemezo cy’ifatwa (Mandat d’arrêt).

Yasabye ko kugira ngo abashe kunganira Mukangemanyi mu mucyo kandi impande zombi ziburane zinganya imbaraga, yahabwa igihe gito ngo asome dosiye neza. Yongeye ho ko ntacyo yaganiriye n’umukiliya we gikomeye ku buryo n’izina rye atararimenya neza.

Ibi byatumye iburanisha risubikwa ryimurirwa kuri uyu wa Mbere saa mbili n’igice za mu gitondo. Aya masaha abaregwa bari bageze mu rukiko biteguye kuburana.

Abaregwa bose barahari kandi barunganiwe, yaba Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Mukangemanyi Rwigara na Me Buhuru wunganira Diane Shima Rwigara na Anne Uwamahoro Rwigara

Umucamanza yavuze ko Urubanza rutangiye rutinze kubera ko habayeho gutinda kuzana abafungwa, ndetse ngo hariho n’imyanzuro mishya yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, habayeho kubanza kuyireba.

Rwagombaga gutangira saa mbiri none rwatangiye saa tatu n’iminota ine.

Iyo myanzuro ni iya Me Buhuru y’iburabubasha n’imyanzuro y’inzitizi ya Me Gashabana. Umushinjacyaha yavuze ko batayibonye ku ruhande rw’ubushinjacyaha, ngo barayivugaho urukiko nirubaha umwanya wo kuyisobanura bihagije kuko nta mwanya wo gupfusha ubusa cyane ko urubanza rwasubitswe bihagije.

Me Gashabana yatangiye avuga ko Ubushinjacyaha burega Mukangemanyi yunganira guteza imvururu cyangwa imidugararo no gukurura amacakubiri, gusa ngo mu gusoma uko isaka n’ihamagazwa byagenze, basangamo inzitizi y’iburabubasha.

Icya mbere ngo urukiko rugomba gusuzuma niba rufite ububasha, ndetse niba inyandiko zifatwa zikurikije amategeko. Yavuze ko itegeko rivuga ko urukiko rufite uburenganzira bwo kwakira ikirego ari ururi hafi cyane yaho uregwa yafatiwe, kandi Mukangemanyi afatwa yafungiwe kuri Station ya Remera, bityo ngo uru Rwisumbuye rwa Nyarugenge atari rwo ruri hafi ya Remera kuko harimo urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru n’urw’ibanze rwa Nyarugenge.

Bityo ngo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nta bubasha rufite ahubwo hasuzumwa urukiko rufite ububasha hanyuma rukaregerwa.

Ni ibintu yavugaga ko mu gutanga ikirego gishya, byahita bihurirana n’uko impapuro zita muri yombi Mukangemanyi zatanzwe ku wa 28 Nzeri zaba zararengeje igihe, bityo yahita arekurwa. Me Gashabana yavuze ko we icyo asaba ari uko uwo yunganira yarekurwa nta mananiza.

Abunganira abo kwa Rwigara bavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kubaburanisha

Me Buhuru yavuze ko ingingo ya 99 n’iya 100, biteganya ko urukiko rukuru, urukiko rukuru rwa Gisirikare n’urukiko rw’ikirenga arizo zidashobora kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku muzo wa mbere, bityo kugira ngo abo yunganira Diane na Anne Rwigara batavutswa uburenganzira bw’uko umuntu ashyikirizwa Umucamanza itegeko ryamuteganyirije, bashyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru.

Yavuze ko n’iyo Ubushinjacyaha bwavuga ko bafatiwe iwabo mu Kiyovu dore ko itegeko rivuga ko hareberwa aho bafungiwe, nabwo bari gushyikirizwa Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Yatanze ingero ku rubanza rwa Twagiramungu Jean, Munyagishali, Mugimba n’abandi bagiye boherezwa mu Rwanda bakaburana ku ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga kuko arirwo ruri hafi y’Ikibuga cy’Indege bashyikirizwagaho impapuro zibata muri yombi.

Me Buhuru yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambura ububasha, noneho Ubushinjacyaha bugategura dosiye nshya y’urukiko rw’ibanze, maze abo yunganira bakaba barekuwe.

Umushinjacyaha yavuze ze ko inzitizi zabo zidakwiye guhabwa agaciro, kuko ingingo bavuga mu itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha zitavuga ibyo abavoka bari gusobanura.

Umushinjacyaha yavuze ko ari "urukiko urwo arirwo rwose ruri hafi y’aho uregwa yafatiwe".

Yavuze ko itegeko rivuga neza ko ari aho uregwa yafatiwe, kandi Kibagabaga ahari Urukiko rwa Kacyiru, si hafi yo mu Kiyovu ugereranyije na Nyamirambo ahari Urukiko rwa Nyarugenge.

Itegeko ngo ritanga uburenganzira ku mushinjacyaha bwo kuregera urukiko abona ko rumubereye hafi cyangwa urwo kugeza abaregwa mu rukiko byaborohera, akaba arirwo aregera.

Yavuze ko mu gufata umwanzuro kuri iki kibazo hatabarwa ibilometero, kuko na Iyamuremye na Mugimba nabo baburaniye Nyarugunga kandi bafungiwe mu mujyi ahazwi nka PCK. Igisuzumwa ngo ni aho byoroheye abashinjacyaha kujyana abo bantu no kutabangamira iperereza.

Umushinjacyaha yavuze ko hari kugenda hatangwa inzitizi zidafite ishingiro zigamije gutinza urubanza, ahubwo batanga uburenganzira hakinjirwa mu mizi y’ibirego hagafatwa umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa.

Me Buhuru yavuze ko urukiko rwajya kwiherera rukemeza ko nta bubasha rufite. Ku rundi ruhande, Anne Rwigara yavuze ko batafatiwe mu rugo ku wa 23 Nzeri, ahubwo bari bajyanwe kuri CID nyuma bajyanwa i Remera, ndetse impapuro z’ifungwa bazibahereye kuri CID.

Umushinjacyaha yavuze ko ikibazo kiri aha ari ugutandukanya amagambo abiri, aho uregwa yafatiwe n’aho yafungiwe, kandi aho itegeko rivuga ari aho yafatiwe.

Umushinjacyaha yavuze ko itegeko rivuga "urukiko urwo arirwo rwose ruri hafi ", asaba ko iyo ngingo y’itegeko ariyo yahabwa umwanya uko yanditse mu Kinyarwanda.

Ibyo yabivugiye ko abavoka bifashishije itegeko, mu Cyongereza hakoreshwa ijambo "the nearest", bavuze ko ari urukiko ruri hafi kurusha izindi.

Abavoka bavugaga ko harebwe ku rukiko ruri hafi kurusha izindi, baburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru cyangwa Nyarugenge.

Umucamanza yatanze uburenganzira ku baregwa ngo bicare maze abacamanza baganira ku mwanzuro nyuma y’iminota igera ku icumi, urukiko rwanzura ko inzitizi y’abaregwa ku bubasha bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nta gaciro zifite.

Urukiko rwahise rwanzura ko rufite ububasha bwo kubaburanisha, maze iburanisha rikomeza Ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso.

Kuburanira mu muhezo…

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugaragaza ibimenyetso maze Umushinjacyaha avuga ko hari ibyifuzo bibiri bifuza gushyikiriza urukiko byatuma urubanza rugenda neza kurushaho.

Icya mbere yagize ati “ Turifuza ko igice kimwe cy’uru rubanza cyaba umuhezo”. Yakomeje agira ati “ Dufite audio (amajwi) zigera kuri 20 zishingirwaho, ariko harimo izigera ku munani dusanga zishyizwe hanze zabangamira umutekano wabazivugwamo, ikindi ni uko harimo abazivugwamo Ubushinjacyaha bugikoraho iperereza kandi ibi ni ibyaha biremereye.”

Umushinjacyaha yasabye ko byubahirijwe no kwiregura nabyo byabera mu muhezo.

Icya kabiri ngo ni uko abatangabuhamya bumviswe bagera kuri 70, amazina yabo atashyirwa ku mugaragaro ku mpamvu z’umutekano, cyane ko iperereza ritarangiye ngo umuntu avuge ko batashyirwaho igitutu cyangwa ngo babe bagirirwa nabi.

Me Gashabana yahise avuga ko agize impungenge kuko izo ‘audio’ abo yunganira batigeze babazwa kuri zo haba mu bugenzacyaha cyangwa mu bushinjacyaha, ku buryo urukiko rutazakira.

Anne Uwamahoro Rwigara ubwo yagezwaga ku rukiko
Adeline Mukangemanyi Rwigara agezwa i Nyamirambo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Iburanisha rirakomeje, inkuru irambuye ni mu kanya…


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza