Urukiko rwanze gutandukanya urubanza rwa Diane Rwigara na murumuna we n’urwa nyina (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku nshuro ya kane, rwasubitse iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara, nyuma y’impungenge za Me Gatera Gashabana ukinjira muri uru rubanza.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandiwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Iburanisha riheruka ryasubitswe Mukangemanyi yanze kunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin batangiranye, amuharira abana be kuko ngo dosiye ari nini kandi yose batarabasha kuyisoma, we ahitamo kunganirwa na Me Gatera Gashabana.

Kuri uyu wa Gatanu, Me Gashabana yaje mu rukiko ariko agihabwa ijambo avuga ko ku wa Kane saa kumi aribwo yabonye icyemeza ko yunganira Mukangemanyi, banahura nta dosiye yamushyikirije ngo bayiganireho uretse icyemezo cy’ifatwa (Mandat d’arrêt).

Yasabye ko kugira ngo abashe kunganira Mukangemanyi mu mucyo kandi impande zombi ziburane zinganya imbaraga, yahabwa igihe gito ngo asome dosiye neza. Yongeye ho ko ntacyo yaganiriye n’umukiliya we gikomeye ku buryo n’izina rye atararimenya neza.

Umushinjacyaha Michel Nshimiyimana yavuze ko bidasanzwe kubona urubanza rushobora gusubikwa inshuro enye rukiri mu isuzuma ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yongeyeho ko ubu bageze mu minsi cumi urubanza nta mwanzuro rurafatwaho kandi amategeko agena ko ugomba kuba wafashwe mu masaha 72 uhereye igihe urukiko rwaregewe.

Yashimangiye ko kuba urubanza rukomeje gusubikwa ku mpamvu z’ubwunganizi kandi ibyaha bakurikiranyweho barabimenyeshejwe bakiri mu Bugenzacyaha, bose bacyunganiwe na Me Buhuru, ati “Iri subikwa ntiryaba rinyuranyije n’ihame ry’uko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera?”

Ibyifuzo bibiri ku Bushinjacyaha

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ibyifuzo bibiri; icya mbere kikaba ko uru rubanza rwaburanishwa kuko abaregwa bahawe uburenganzira bwo kunganirwa ntibabukoreshe, icya kabiri urubanza rugatandukanywa.

Umushinjacyaha yavugaga ko Anne na Diane Rwigara bunganirwa na Me Buhuru bahita baburana ukwabo kuko we n’ubushize yavugaga ko yiteguye kuburana, naho Me Gashabana agahabwa umwanya wo kwiga dosiye, cyane ko bitabangamira imiburanishirize y’urubanza.

Ibyo yabishingiye ku kuvuga ko ibimenyetso bishingirwaho mu kubakurikirana atari bimwe ndetse badahuje Abavoka. Ahubwo ngo icyo bahuriraho ni inyito y’icyaha cyo guteza imvururu ariko ngo uburyo cyakozwe n’impamvu zikomeye zishingirwaho mu kubarega si bimwe.

Me Gashabana yavuze ko ibyo asaba urukiko ari nko “gutakamba” kuko umuntu wabonanye n’uwo yunganira ejo, atiteguye guhita aburana.

Ku gutandukanya urubanza, yavuze ko abaregwa hari icyaha cyo guteza imvururu bahuriyeho kandi Ubushinjacyaha butatanga ikirego ngo nyuma buze kwisubiraho ku miterere yacyo ngo dosiye itandukanywe.

Me Buhuru wunganira Anne na Diane Rwigara we yavuze ko gutandukanya dosiye byaba ari ukwivuguruza k’Ubushinjacyaha kuko niba bwararegeye urukiko abantu batatu bafite icyaha bahuriyeho, bwaba bugiye gukora dosiye yihariye ya Mukangemanyi ndetse bugatandukanya ibimenyetso kandi hari ibyo bahuriraho byanashingiweho mu kubarega.

Ikibazo ngo ni uko ibimenyetso ku cyaha cyo guteza imvururu byazakoreshwa ku mpande zombi no mu gihe imanza zaba zitandukanyijwe.

Me Buhuru yashimangiye ubusabe bwa mugenzi we Gashabana wasabaga guhabwa umwanya wo kwiga urubanza, avuga ko impapuro zo guta muri yombi abaregwa zatanzwe mbere ya tariki 28 Kanama ubwo habaga gusaka kwa Rwigara.
Kuva muri iyo minsi kugeza kuwa 3 Ukwakira 2017 ubwo Ubushinjacyaha bwaregeraga urukiko, ngo bwo bwari buzi dosiye ku buryo butaburana n’umuntu umaze umunsi umwe ayibonye.

Me Buhuru yanavuze ko kubara amasaha 72 agarukwaho n’Ubushinjacyaha ko urubanza nk’uru ruba rwafashweho umwanzuro, abarwa uhereye igihe urukiko rwaregewe, uregwa akiregura kandi yunganiwe, bityo ngo icyumweru cyangwa amezi bishobora gushira ya masaha agifite agaciro.

Abaregwa basabye gusubizwa Bibiliya

Mu maburanisha aheruka, Adeline Rwigara yagaragaraga mu rukiko afite Bibiliya, uretse kuri uyu wa Gatanu. Yaje gusaba urukiko kumufasha akayisubirana hamwe n’ibitabo by’indirimbo kuko ngo hashize icyumweru atemerewe kubitunga aho afungiwe.

Umukobwa we Anne Rwigara nawe yahawe umwanya avuga ko afite ibyifuzo bine, kuba bahabwa dosiye bakaburana bayifite, kwemererwa gusurwa, kwemererwa gusohoka nibura iminota 30 ku munsi kandi bagasubizwa Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo.

Me Buhuru umwunganira yavuze ko kugeza ubu abaregwa bafatwa nk’abere, ku buryo bakwiye guhabwa uburenganzira bwaba kubona dosiye yabo, kwemererwa kota akazuba no kuvugana n’umuvandimwe wabo igihe abagemuriye.

Urukiko rwateye utwatsi ibyifuzo bimwe by’ababuranyi

Nyuma y’umwanya wo kwiherera, urukiko rwanzuye ko ku cyifuzo cya Me Gashabana cyo guhabwa iminsi mike yo gutegura urubanza, kuba ari ubwa mbere yunganiye Mukangemanyi kandi akaba atarahuzwa n’ikoranabuhanga rihuriramo inzego z’ubutabera ngo abashe kubona dosiye, iminsi asaba yayihabwa.

Ku gutandukanya dosiye, urukiko rwavuze ko kuba abaregwa uko ari batatu bahuriye ku cyaha cyo guteza imvururu no kuba hari ibimenyetso bahuriraho nk’ibaruwa bandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique kuwa 23 Werurwe 2015 n’ibyatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) kuwa 14 Werurwe 2015, dosiye idakwiye gutandukanywa.

Urukiko kandi rwanzuye ko nta guhabwa dosiye ku baregwa, kuko ibyo bakekwaho babimenyeshejwe kandi ababunganira bo ibivugwamo barabifite.

Ku byo guhabwa ibitabo by’indirimbo, kwemererwa gusohoka no kuganira n’ababasura, urukiko rwavuze ko rwasanze bitari mu biteganywa gusuzumwa mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urubanza rwahise rusubikwa, rwimurirwa kuwa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017 saa mbiri.

Inkuru wasoma z’imigendekere y’urubanza:

1.Diane Rwigara n’abo mu muryango we bahakanye ibyaha baregwa (Amafoto)

2.Urubanza rwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we rwongeye gusubikwa

3. Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwatangiranye inzitizi (Amafoto)

Umutekano ku rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wakajijwe
Me Buhuru Pierre Celestin (ubanza ibumoso) aganira na bamwe mu bitabiriye iburanisha
Iburanisha ryitabiriwe n'abantu benshi nk'uko byagenze mu yabanje
Anne Rwigara yagejejwe ku rukiko acunzwe n'abapolisikazi babiri
Adeline Mukangemanyi ubwo yagezwa imbere y'urukiko
Diane Rwigara n'abo mu muryango we bongeye kugezwa mu rukiko
Diane Rwigara na Murumuna we basabiwe kuburana batandukanyijwe n’umubyeyi wabo
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwakurikiwe n’abafite ibyangombwa gusa
Abitabiriye iburanisha babanzaga kwandikwa mu gitabo bakanagaragaza ibyangombwa bibaranga
Polisi yabanzaga gusaka abantu mbere yo kwinjira mu rupangu rukoreramo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
Musaza wa Diane Rwigara, Rwigara Arioste, na we yitabiriye iburanisha ry'uyu munsi

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza