Urukiko rw’Ubujurire muri Amerika rwashimangiye igihano Gervais Ngombwa yakatiwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Kamena 2018 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu, rwanze ubujurire bw’Umunyarwanda Gervais Ken Ngombwa, w’imyaka 57, rugumishaho igihano yakatiwe kubera ibyaha byo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka muri iki gihugu.

Umwaka ushize umucamanza mu rukiko rw’Akarere ruherereye mu Mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa, Linda Reade, yahamije Ngombwa icyaha cyo kubeshya agamije kubona ibyangombwa by’ubuhunzi muri Amerika, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Umucamanza yemeje ko Ngombwa narangiza igifungo yahawe, azahita yoherezwa mu Rwanda agakurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya Jenoside.

Mu bujurire Ngombwa yasabaga ko urubanza rutangira bushya kuko umwunganizi we atamwunganiye uko bikwiye ndetse akaba yarananiwe gushaka abatangabuhamya bashinjura bahagije.

Yavugaga ko icyemezo cy’umucamanza Reade, cyashingiye ku byo akekwaho muri Jenoside, ibyo yamahijwe n’inkiko mu Rwanda, ubuhamya bwatanzwe n’impuguke kuri Jenoside ndetse n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside abashinzwe iperereza bakuye mu Rwanda.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Ngombwa yabeshye cyane ashaka kwinjira muri Amerika no mu kubona ubwenegihugu. Icyo yabeshye gikomeye ngo ni ukuvuga ko ari umuvandimwe w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Faustin Twagiramungu.

Ikinyamakuru The Gazette cyanditse ko Urukiko rwagaragaje ko Ngombwa yaniyitiriye andi masano kugira ngo yemererwe ubuhunzi nyuma abone ubwenegihugu.

Intumwa ya Leta, Peter Deegan, yatangaje ko iki cyemezo ari ikimenyetso cy’uko amategeko ku bimukira akwiye kubahirizwa kandi uwayishe akabihanirwa bikomeye.

Mu rubanza rwe hagaragajwe ko yahoze ari umwe mu bayobozi b’ishyaka MDR-Power rifitanye isano n’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi, akaba yaranahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha byo gutwara Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hagaragajwe kandi ko mu Rwanda hari impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside.

Ngombwa wahoze ari umucuruzi mu Bugesera, ni umwe mu bashinjwa uruhare rukomeye mu bitero byagiye bigabwa kuri Kiliziya ya Ntarama yaje guhindurwamo Urwibutso rwa Jenoside, nyuma yo kwicirwamo Abatutsi basaga 5000.

Nubwo yari ari mu mahanga bwose, Ngombwa yahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca za Maranyundo, Kayumba na Nyamata mu Karere ka Bugesera, zimukatira igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na burundu.

Urukiko rw’Ubujurire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu, rwanze ubujurire bw’Umunyarwanda Gervais Ken Ngombwa, w’imyaka 57, rugumishaho igihano yakatiwe kubera ibyaha byo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza