00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwanzuye ko icyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta cyo guhindura itegeko Nshinga kinyuranyije n’amategeko ya Kenya, ndetse ko ashobora kuzabiryozwa mu nkiko.

Mu mezi ashize nibwo Perezida Kenyatta yasabye ko uburyo busanzweho bugena uwatowe bukwiye kuvugurwa, hakajyaho uburyo butuma Perezida watsinze atari we uhabwa ububasha bwose, ahubwo n’abamukurikiye bitwaye neza bakaba bagira imyanya bagenerwa muri Guverinoma. Uyu mugambi wari wiswe ‘Build Bridges Initiatives’, BBI.

Ni umugambi Kenyatta na Raila Odinga bahanganye muri 2017, bemeranyijeho mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko kutumvikana kwabo kwari kwateye imyivumbagatanyo yakurikiye amatora ya 2018, igahitana abantu 90.

Kenyatta wari watangiye gutegura amatora ya kamparampaka yo gutorera kuri uyu mushinga, yaje guterwa utwatsi n’umwanzuro w’abacamanza batanu bo mu Rukiko rw’Ikirenga, bavuze ko icyifuzo cye kitubahirije amategeko.

Icyemezo cy’uru Rukiko cyemeje ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza uwo mushinga.

Uyu mwanzuro wagize uti “Ubusabe bwo guhindura Itegeko Nshinga ni umugambi watangijwe na Perezida kandi itegeko risobanura neza ko Perezida adafite uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa byo guhindura Itegeko Nshinga”.

Bongeyeho ko Perezida ashobora kuba kugezwa imbere y’ubutabera kubera kwirengagiza Itegeko Nshinga.

Perezida Kenyatta yangiwe umugambi wo gusaranganya ubutegetsi yari afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .