Urukiko rw’Ikirenga rugiye gufata umwanzuro ku rubanza umupolisikazi aregwamo gucuruza abantu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 08:42
Yasuwe :
1 0

Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko kuwa 22 Ukuboza ruzasoma urubanza mu rwego rw’ubujurire rw’ikirego kirimo umupolisikazi ushinjwa gucuruza abantu muri Oman.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yatangaje uyu mwanzuro nyuma y’iburanisha ryabaye kuwa Mbere w’iki Cyumweru.

Germaine Bukuru wahoze ari umupolisi ubu ushinjwa gucuruza abantu, yagaragaye imbere y’urukiko ajuririra igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’Urukiko Rukuru - Urugereko rwa Nyanza mu mwaka ushize.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Bukuru yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize mu Karere ka Huye aho yakoraga nk’umuganga ari n’umupolisi, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Inspector of Police (IP).

Gusa umwunganizi we Laban Kadage avuga ko urwo rukiko rukorera i Nyanza rudafite ububasha bwo kuburanisha umukiliya we, cyane ko yafatiwe mu karere ka Huye.

Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko umwanzuro kuri iyo ngingo wafatiwe mu Rukiko Rukuru - Urugereko rwa Nyanza, bityo nta mpamvu yo kugarura icyo kirego.

Uregwa ashinjwa ko yacuruje uwitwa Joyce Rehema muri Oman. Rehema avuga ko yacurujwe muri icyo gihugu akajya gukoreshwa imirimo y’agahato ndetse agafungwa.

Nyuma ngo yaje kuvugisha benewabo bari mu Rwanda ari nabo bamufashije kugaruka mu gihugu. Gusa uregwa we ahakana ibyo byaha.

Ubushinjacyaha bwanabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko hari n’abandi bagore uregwa yacuruje muri Oman, ariko rubitera utwatsi ruvuga ko nta bimenyetsio bifatika byatanzwe.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza