Urukiko rurafata umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Gacinya Denis

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga ruraza gusoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rya Gacinya Denis, Umuyobozi wa Sosiyete MICON, ukekwaho icyaha cyo kubeshya uwo bagiranye amasezerano.

Uyu mugabo usanzwe ari Visi Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, ubushinjacyaha bumukekekaho ibyaha byakozwe mu masezerano sosiyete ye yari yagiranye n’Akarere ka Rusizi arimo kukazanira amapoto y’umuriro w’amashanyarazi, aho yagombaga kuzana 830, amasezerano akaba yari afite agaciro ka miliyoni 636 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko yishyuwe miliyoni 495 Frw (nubwo Gacinya avuga ko ari miliyini 460), nyamara ngo igenzura ryakozwe n’Ikigo gishinzwe amashanyarazi (REG) ryasanze ibikorwa byakozwe byaragombaga kwishyurwa 253 Frw.

Kubera ko MICON itarangije imirimo, kugirango irangire nk’uko yari iteganyijwe, Akarere ka Rusizi kashatse undi rwiyemezamirimo kamwishyura miliyoni 338 Frw.

Ubushinjayacyaha bwanavuze ko bimwe mu bikoresho Gacinya yazanye bitari byujuje ubuziranenge kuko ngo harimo n’amapoto yari yaragoramye.

Kubera hari impamvu zikomeye zo kuba Gacinya yaba yarakoze icyaha ashinjwa, mu cyumweru gishize Ubushinjacyha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Gacinya yiregura yavuze ko ahubwo Akarere ka Rusizi kamwishyuye amafaranga make atajyanye n’ibyo yakoze.Avuga ko amakosa yakozwe n’Akarere kamwokeje igitutu gashaka kubona ibyo kamurika mu mihigo.

Gacinya yanahakanya kuzana ibikoresho bitujuje ubuziranenge, ngo kuko byabanzaga kunyura muri MAGERWA bigapimwa .Yahise asaba kurekurwa akajya kwita ku muryango we.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rye urasomwa kuri uyu wa Gatatu ku gicamunsi.

Ingingo ya 320 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, ubeshya uwo bagiranye amasezerano y’umurimo, ku miterere cyangwa ku ngano y’umurimo wakozwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gacinya Denis, Umuyobozi wa Sosiyete MICON uri gukurikiranwa n'ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza