Urukiko rukuru rwatesheje agaciro ikirego Radio Amazing Grace yarezemo RURA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Gregg SchooF, yarezemo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

Schoof yagiye mu nkiko nyuma y’uko muri Mata umwaka ushize RURA yakuye ku murongo Radio Amazing Grace ubwo yasabwaga gusaba imbabazi abayikurikirana ntibikore.

Iyi radiyo izwi mu Kinyarwanda nk’Ubuntu Butangaje, yagiye ku gitutu gikomeye ubwo muri Gashyantare 2018, Pasiteri Niyibikora Nicholas yayivugiragaho amagambo yigisha ko umugore ari umuntu mubi muri sosiyete, agendeye ku mateka ya kera.

Umwanzuro wabanje gufatwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA wari uwo gusaba imbabazi Abanyarwanda mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe, ubuyobozi bugafunga radiyo mu gihe cy’ukwezi kumwe, bukanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa ubuyobozi bwa Amazing Grace ntibwabikoze, kugeza ubwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rufashe umwanzuro wo kuyambura uburenganzira bwo gukora isakazamakuru.

Schoof yahise ajyana RURA na RMC mu rukiko, avuga ko izo nzego zamurenganyije zikamufungira radiyo kandi bitari mu bubasha bwazo ahubwo ari ubw’inkiko.

Yanavuze ko atagombaga kubwirwa gusaba imbabazi kandi atari we wakoze icyaha, uretse ko atemera ko na Niyibikora yakoze icyaha cyatuma radiyo ifungwa kuko ngo nta rukiko rwabimuhamije.

Mu Ukwakira umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ikirego Schoof aregamo RURA ndetse n’icyo aregamo RMC nta shingiro bifite.

Uwo mwanzuro yawujuririye mu rukiko rukuru, narwo kuri uyu wa Kabiri rwongera gutesha agaciro ikirego cye.

Urukiko rukuru rwavuze ko Radio Amazing Grace yagombaga kubanza gukora ibyo yasabwe na RURA, yabihanirwa kandi yabikoze ikabona kujya mu nkiko.

Rwategetese kandi iyo radiyo kwishyura amande y’ibihumbi 350 Frw, aho kuba ibihumbi 500 Frw nkuko urukiko rwisumbuye rwari rwategetse.

Gregg Schoof yari mu cyumba cy’urukiko rukuru ubwo umwanzuro wasomwaga.

Radio Amazing Grace yafunzwe mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza