Urugendo rwa iCPAR mu myaka 10 yo kubaka ibaruramari ry’umwuga mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 2008 ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda, (iCPAR), cyaravutse ngo cyubake ibaruramari ry’umwuga, kirigenzure mu mikorere, bityo bifashe igihugu kwihuta mu iterambere rusange.

Abahanga bemeza ko kugira ababaruramari b’umwuga ari intwaro ikomeye izafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kuba igicumbi cya serivisi z’imari no gukurura abashoramari benshi.

Kuba umubaruramari w’umwuga bisobanuye kuba umwe mu banyamuryango b’urwego rw’ababaruramari rwemewe n’ishyirahamwe ryabo ku Isi (IFAC).

Ibi bisaba kuba waratsinze amasomo ya CPA (Certified Public Accountant) cyangwa CAT (Certified Accounting Technicians), kandi buri mwaka ukihugura amasaha 40 ku bintu bishya byinjiye mu mwuga

Mu myaka 10 ishize, iCPAR ivuga ko hari intambwe yatewe mu kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga, aho yatangiye mu Rwanda hari abanyarwanda bagera kuri 39 gusa bujuje ibisabwa, ubu bakaba barenga 450.

Mu nama ngarukamwaka ya karindwi ibera mu Karere ka Rubavu, kuwa 24-26 Ukwakira, Perezida wa iCPAR, Mkombozi B. Karake, yatangaje ko mu byo bagezeho harimo kongera umubare w’ababaruramari, kubagenzura, no kubabaza inshingano kugira ngo umutungo wa leta n’abikorera ukoreshwe neza uko bikwiye.

Ati “Ubu dufite ababaruramari b’umwuga barenga 400 n’abatekinisiye barenga 100 ubaze muri rusange”.

Avuga ko nubwo ibi byatumye mu Rwanda ari hamwe mu ho umutungo ukoreshwa neza muri Afurika, bidakuraho ko umubare ukiri muto kuko ubundi bigomba kuba umubaruramari umwe ku batekinisiye 10.

Imibare yerekana ko mu birwa bya Maurice mu bantu 525 umwe ari umubaruramari w’umwuga, muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bantu 1724, muri Australia ari naho hari benshi ni umwe mu 160, naho mu Bwongereza ni umwe mu bantu 222.

Mkombozi avuga ko kuba mu Rwanda hari umubaruramari umwe mu bantu 30 250, ari icyuho kikirimo gushakirwa umuti.

Ati “Ibi birakwereka icyuho dufite kandi niba dushaka kuba igicumbi cya serivisi z’imari, icya mbere cy’ingenzi ni ukugira abantu bashobora gukora raporo mu by’imari, bashobora gukora ibikwiye mu gihe gikwiye”.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (Minecofin) kimwe na iCPAR bemeza ko kuba hari amakosa y’ibaruramari akigaragara biterwa n’ubuke bw’ababigize umwuga ariko hakomeje gutangwa amahugurwa atandukanye.

Marcel Mukeshimana, umubaruramari Mukuru muri Minecofin, avuga ko umubare w’ababaruramari utaraba munini nk’uko byifuzwa ariko hari urugendo rwiza rwakozwe kuko mu myaka 14 ishize hari abatarenga bane none hari 521.

Gusa avuga ko hari byinshi byakozwe kandi bitanga umusaruro mu gutegura ibaruramari ryuzuye rifasha abantu gufata imyanzuro iganisha mu bikorwa bifatika.

Ati “Muri 2008 hari ababaruramari b’umwuga 39 b’abanyarwanda, nta kigo cya leta cyabonaga raporo ntamakemwa, uyu munsi kubera kuzamuka nibura 60% by’ibigo bifite raporo z’ibaruramari zikozwe neza”.

Kugira ababaruramari b’umwuga bifasha mu gukurura abashoramari kuko baba bazi ko hari abanyamwuga bashobora gukora nka raporo z’imari ku rwego rwemewe hose. Binoza imikorere kuko ukoze amakosa yamburwa icyemezo cyangwa akanahagarikwa burundu mu mwuga.

Mu myaka 15 iri imbere, Guverinoma y’u Rwanda yonyine hatarimo Urwego rw’abikorera, ifite gahunda yo guha akazi abanyamwuga mu bijyanye n’ibaruramari n’ibijyana naryo bangana na 7,387.

Kugira ngo baboneke iCPAR ifitanye amasezerano n’amwe mu mashuri makuru, ayisumbuye na za Kaminuza yo guhuza integanyanyigisho kugira ngo abarangije bajye bahita bakora ibizamini byo kuba abanyamwuga.

Icyakora hakenewe uruhare rwa buri wese mu gushishikariza abakiri bato kwiga amasomo atuma baba ababaruramari b’umwuga, dore ko ntawe uhezwa bitewe n’uko atabyize mu byiciro bitandukanye.

Perezida wa iCPAR, Mkombozi B. Karake, yatangaje ko mu byo bagezeho harimo kongera umubare w’ababaruramari mu Rwanda
Marcel Mukeshimana, umubaruramari Mukuru muri Minecofin, avuga ko umubare w’ababaruramari utaraba munini nk’uko byifuzwa
Iyi nama yitabiriwe n'abagera kuri 250 baturutse mu bigo bitandukanye bya leta n'ibyigenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza