00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa Skol rwishyuriye mituweli abatishoboye baruturiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibinyobwa, SKOL Brewery Ltd, rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage baturanye na rwo kugira ngo bajye babasha kubona serivisi z’ubuvuzi zibahendukiye.

Abaturage bamaze kwishyurirwa mituweli ni abatishoboye batuye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge ari na ho uru ruganda rukorera.

Mu rwego rwo kugira impinduka zigera ku batishoboye baturanye n’uru ruganda n’abandi muri rusange rwiyemeje ko buri mwaka ruzajya rwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 1350. Ubwisungane mu kwivuza bwishyuriwe aba baturage ni ubw’umwaka wa 2021/22.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko mu ntego z’uru ruganda nubwo rukora ubucuruzi harimo no guhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “Skol si ikigo kiri hano gukorera amafaranga gusa, ahubwo kiri hano no mu rwego rw’ikigo cyita ku bijyanye n’imibereho. Kuva yatangizwa, yafashije kandi ishora imari mu baturage baturanye n’uruganda mu byiciro bitandukanye haba mu kubaha akazi, 60% by’abakozi bacu baturuka aha, gutanga imyambaro y’ishuri ku bana biga mu ishuri ribanza rya Nzove, gutanga umuceri mu gihe cya COVID-19 n’ibindi byinshi.”

Yakomeje avuga ko bahisemo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima ari ingenzi. Ati “Twemera ko kugira ubuzima bwiza ari ingenzi cyane kuko bifasha abantu gukora neza bakabasha kwihahira n’imiryango yabo no kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu, ibintu bituma habaho n’iterambere ry’igihugu.”

Skol yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2014, kuri ubu akaba ari rumwe mu nganda zenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye zihagaze neza ku isoko ry’u Rwanda.

Uruganda rwa Skol rwishyuriye mituweli abaturanyi barwo 1350 batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .