00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa Skol rwinjiye mu bufatanye bugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Uruganda rutunganya Ibinyobwa, Skol Brewery Ltd n’Ikigo kitari icya Leta cyitwa Gira Impuhwe byagiranye amasezerano y’imikoranire agamije kuzamura ibikorwa rusange n’ubukungu muri sosiyete Nyarwanda.

Ibi bigo byombi byasinye amasezerano y’imyaka itatu; afatwa nk’inzira Uruganda rwa Skol rushaka gucamo ngo rukomeze guteza imbere ibikorwa bifitiye umuryango Nyarwanda akamaro.

Nka sosiyete yita ku iterambere ry’Umuryango Nyarwanda ikaba ifite abaturage b’u Rwanda ku mutima.

Gira impuhwe igiye gukorana na Skol yatangijwe mu 1990. Ikorera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse ikora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Mu bikorwa ikora harimo gufasha abakene, imiryango irimo ibana n’abafite agakoko ka Virusi itera SIDA n’ibindi bitandukanye. Aba bafashwa kubona ibyo kurya, imyambaro, kubona ubwishingizi no kubona aho kuba n’ibindi.

By’umwihariko Gira Impuhwe yita cyane mu kuzamura uburezi. Abantu barenga ibihumbi 9.408 barimo abana 6.320 bafashijwe kwiga nayo binyuze mu kubaha ibikoresho by’ishuri, kubarihira n’ibindi.

Umuyobozi wa Gira Impuhwe ubwo yashyiraga umukono kuri aya masezerano
Uruganda rwa Skol rwinjiye mu bufatanye bugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .