Urugaga rw’Abenjenyeri rwabonye abayobozi bashya bizeza kubaka ubushobozi bw’abanyamwuga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Kamena 2019 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Eng. Gentil Kangaho yatorewe kuba Perezida mushya w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda [Institution of Engineers Rwanda, IER], yizeza guharanira ko abari mu mwuga bahora biyungura ubumenyi no kujyanisha n’iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, nyuma yo gutorerwa izi nshingano asimbuyeho Eng Kazawadi Papias Dedeki wari umaze imyaka itatu ayobora uru rugaga.

Eng Kazawadi yavuze ko mu gihe amaze ayobora urugaga yakoranye cyane n’abo bari bafatanyije mu nshingano kandi n’abanyamuryango bakomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubunyamwuga.

Inama y’Abaminisitiri yok u wa 3 Mata 2019, yemeje Iteka rya Minisitiri ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza agenga ibyiciro by’inyubako n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka n’ibigomba kubahirizwa n’abakora umwuga w’ubwenjenyeri.

Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire mu kigo k’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), Muhire Janvier yasabye abari mu rugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda kujya bubahiriza ibisabwa n’ibikurikizwa mu myubakire.

Yakomeje asaba Abenjenyeri bo mu Rwanda kwibumbira hamwe kugira ngo ubushobozi n’ubufasha bahabwa na leta bubagereho bose.

Ati “Abenjenyeri bo mu Rwanda bafite urugaga bakoreramo ari narwo leta ikorana narwo cyane irwongerera ubushobozi, kuva aho rwagiriyeho baragerageza hari ibikorwa bikorwa kinyamwuga ariko nta byera ngo de! Hari abatari muri urwo rugaga ari nayo mpamvu amategeko abasaba bose gukorera mu rugaga rubagenga kugira ngo n’ubushobozi bahabwa na leta bwo kumenya ibigomba gukurikizwa babone aho baba bibumbiye kandi bakorere hamwe.”

Eng. Kangaho watowe nk’umuyobozi mushya wa IER, yavuze ko azashyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abanyamuryango.

Yagize ati “Nk’abantu bazanye amaraso mashya turashaka ngo tujye dufata umwanya twegere abantu twumve imbogamizi bafite, ariko no kongera ubumenyi ni ngombwa kuko n’ubwo tuvuga ngo igihugu cyacu kimaze imyaka 25 twibohoye hari ibyo tumaze gukora ariko ibyo dusabwa gukora ni byinshi kurushaho.”

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bwa IER, igaragaza ko kugeza ubu abagera kuri 900 aribo bari bamaze kwiyandikisha mu rugaga kongeraho abasaga 40 barahiriye kwinjira mu rugaga kuri uyu wa Gatanu.

Eng. Uwanjye Munyaneza Yvette watorewe mu bajyanama yavuze ko mu migabo n’imigambi batangiranye inshingano harimo gushishikariza abakora muri uyu mwuga bose kwiyandikisha mu rugaga.

Yagize ati “Njye na bagenzi banjye twatowe uyu munsi icyo tuzibandaho ni ubukangurambaga no gushishikariza abakora ubwenjenyeri kwinjira mu rugaga kuko bizabafasha kunoza ibyo bakora.”

Urugaga rw’Abanjeniyeri mu Rwanda rugizwe n’abakora imirimo itandukanye irimo inzobere mu by’ubwubatsi (Civil Engineering), iby’imashini (mechanical engineering).

Iby’itumanaho (Electronics and telecommunication engineering), ikoranabuhanga mu bya mudasobwa (computer engineering), iby’ingufu n’amashanyarazi, ibijyanye n’ubumenyi n’imiterere y’Isi (Geology) n’ibindi.

Mu 2012, nibwo uru rugaga rwashinzwe ndetse kugeza ubu abinjiramo bagenda biyongera ahanini bitewe n’ubukangurambaga bukorwa n’ubuyobozi bwarwo.

Abatorewe kuyobora urugaga rw’Abenjenyeri

Perezida: Eng Kangaho Gentil

Visi Perezida: Eng Kassana Leonard Boniface

Abajyanama

1. Eng Alexis Dushimire Hategekimana

2. Eng Safari Elly

3. Eng Yvette Uwanjye Munyaneza

4. Eng Dusangwe Redempter

5. Eng Byukusenge Joseph

Abanyamuryango b'Urugaga rw'Abenjenyeri mu Rwanda bari bitabiriye Inteko Rusange
Abarahiriye kwinjira mu rugaga rw'abenjenyeri basabwe kubahiriza amategeko
Abari mu rugaga rw'Abenjenyeri bari bahuriye mu nteko Rusange
Abayobozi bashya b'Urugaga rw'Abenjenyeri mu Rwanda
Eng Dusangwe Redempta watorewe kuba mu bagize Njyanama
Eng Gentil Kangaho watorewe kuyobora urugaga rw'abenjenyeri mu myaka itatu iri imbere
Eng Kangaho watorewe kuyobora urugaga rw'abenjenyeri yijeje impinduka
Eng Kazawadi na Eng Kalamagye John barahira mbere yo kurahiza abanyamwuga bashya binjiye mu rugaga
Eng Kazawadi wari umaze imyaka itatu ayobora urugaga rw'abenjenyeri mu Rwanda
Ubwo batoraga abazayobora Urugaga rw'Abenjenyeri mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere
Umuyobozi ushinzwe kwandika abinjira mu rugaga rw’abenjenyeri, Eng. Kalamagye John

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza