Urubyiruko rwo mu Budage rurifuza guteza imbere ubukorikori mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ugushyingo 2018 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu Budage rugiye kuza mu Rwanda muri gahunda yo gufasha bagenzi babo b’abanyarwanda guteza imbere ubugeni n’ubukorikori.

Urwo rubyiruko rugera kuri 220 ruzaza mu Rwanda mu 2020, ruhabwe umwanya wo gusangizanya ubumenyi, umuco n’imibereho na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Mu nama yahurije hamwe abayobozi batandukanye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo higwa ku mushinga ‘Geselle trifft Gazelle’ wo kuzana urwo rubyiruko mu Rwanda, Umuyobozi w’Umuryango witwa EURwanda handcraft, Norbert de Wolf, yavuze ko urwo rubyiruko ruzasigira byinshi urwo mu Rwanda.

Ati “Ndakeka ko ari byiza ku rubyiruko rw’u Rwanda gusangiza abo mu Budage umuco wabo, n’abandi bakawubasangiza maze bagateza imbere ubugeni n’ubukorikori.”

De Wolf yavuze ko intego ari ugufasha urubyiruko rw’u Rwanda guteza imbere ubumenyi mu bukorikori, bakabasha kwihangira imirimo ibateza imbere.

Minisitri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yavuze ko ari amahirwe ku banyarwanda kuba bagiye kongererwa ubumenyi mu bukorikori, ngo kuko ari bwo buryo bwiza bwo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Yavuze ko uyu ari umushinga mwiza kuko utanga amahirwe ku rubyiruko rw’impande zombi bamwe bakigira ku bandi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyigishirize y’Ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerȏme, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzungukira byinshi muri ubu bufatanye.

Ati “U Budage ni kimwe mu bihugu bikomeye hano ku Isi mu bijyanye n’iterambere rishingiye ku baturage. Ni ikintu cyiza kuri twe kuba tugiye guhura n’ababifitiye ubunararibonye, bakaza mu Rwanda kugira ngo batwigishe kuyobora amashuri yacu, batwigishe gufata neza ibikoresho.”

Gasana yavuze ko indi nyungu bazigira ku rubyiruko rwo mu Budage ari uburyo bwo gufata neza ibikoresho byifashishwa mu bugeni n’ubukorikori.

Urubyiruko ruzaza mu Rwanda ruzaba rugizwe n’inzobere mu bwubatsi, ubukanishi, gusiga amarangi ku modoka, gusiga amarangi ku nzu, gushushanya, gukora imfunguzo, ububaji n’ibindi.

Minisitiri w'Umurimo, Rwanyindo Kayiranga Fanfan (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Habayeho kungurana ibitekerezo by'uburyo urubyiruko rwo mu Budage rwarushaho gufatanya n'urwo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerȏme, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ruzungukira byinshi muri ubu bufatanye
Urubyiruko rwo mu Budage n'urwo mu Rwanda ruzafanya mu bijyanye no guteza imbere ubukorikori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza