Urubyiruko rwashinze ‘WIF’ rwasuye igicumbi cy’intwari n’urwibutso by’i Nyange ruhigira gutera ikirenge mu cy’intwari

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Mata 2018 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu gihugu no hanze yacyo, ruheruka gutangiza ikigega ‘World Investment Fund (WIF), ku wa 13 Mata 2018; rwasuye igicumbi cy’intwari n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange rusobanurirwa byimbitse ubutwari bwaranze abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya na bagenzi babo kugeza bishwe.

Umwe mu ntwari z’i Nyange akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe “Komeza Ubutwari” rihuriyemo intwari zikiriho, Phanuel Sindayiheba, yasobanuriye urwo rubyiruko itandukaniro riri hagati ya Jenoside ibaho ari umugambi wo gutsemba itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho nk’uko byakozwe ku batutsi mu 1994, ibyaha byibasira inyokomuntu nk’ibyakozwe n’abacengezi bicaga abantu kuva 1997 kugera 2000, ari nabwo bicaga abanyeshuri b’i Nyange.

Umubyeyi w’umwe mu Ntwari z’i Nyange yishwe mu 1997, yitwa Mujawamahoro Chantal witwa Twagirumwami Thomas, yasabye urwo rubyiruko guharanira kuba Intwari kandi ko bikorwa no kureba icyiza cyagirira abandi akamaro.

Mu butumwa yahaye urwo rubyiruko, Umukozi ushinzwe kubungabunga ibicumbi by’intwari z’igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe; Byishimo Patrick, yagize ati“Dukwiye kwigira ku rugero rwiza batanze. Ibyo tuzabigeraho turangwa n’indangagaciro z’ubutwari [...] Icyo tugomba kumenya, ubutwari ntabwo busaba imyaka, ntibusaba igitsina cyangwa amashuri umuntu yize. Bisaba gukora igikorwa cyiza gifitiye abandi akamaro. Ni no kugira ngo amateka meza akomeze kwibukwa, hanyuma twigire ku rugero rwiza batanze.”

Zimwe mu ndangagaciro z’ubutwari harimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye ushyigikira icyiza ukarwanya ikibi kandi uzi neza ingaruka zacyo, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, guharanira ukuri nubwo waba uzi ingaruka byakugiraho, kugira ubupfura, ubumuntu n’ibindi.

Nyuma yo gusura igicumbi cy’intwari, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyange rushyinguyemo imibiri isaga 7000 irimo isaga 2000 y’abiciwe muri Kiliziya ya Nyange ku itegeko ryatanzwe n’uwari Padiri wayo, Athanase Seromba n’abandi bayobozi bayibasenyeho bakoresheje imashini zikora imihanda.

Umuyobozi akaba ari na we wazanye igitekerezo cyo gutangiza WIF, Alain Shumbusho, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ari ukubaha icyubahiro no kuziba icyuho basize kuko bari imfura.

Ati “Ni muri urwo rwego urubyiruko dufite inshingano zo kurwanya no gukumira ivangura, amacakubiri, irondakoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside maze tugahuriza hamwe imbaraga mu kubaka igihugu cyatubyaye[…] Natwe bikwiye kutubera isomo ndetse tukanasinyira ko n’iyo twabizira nk’uko byagendeye aba bana b’i Nyange tutazigera duha icyuho ikintu cyose gishobora gutanya abanyarwanda na rimwe.”

World Investment Fund iheruka kwiyemeza ko mu myaka itanu izaba imaze kugira nibura miliyoni 10 z’amadolari zizashorwa mu mishinga irimo iyo kubaka inzu zo kubamo, iz’ubucuruzi, ibigo by’amashuri, ibitaro mu gihugu no hanze; yumvikanye na Association ‘Komeza Ubutwari’ ko buri Werurwe, izajya ijyayo hamwe n’urundi rubyiruko, kwiga amateka y’igihugu.

Abanyamuryango n'inshuti za WIF bafite amafoto y'intwari z'i Nyange
Uru rubyiruko ubwo rwasobanurirwaga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Nyange
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange, rushyinguyemo imibiri irenga imihumbi birindwi
Uru rubyiruko rwahaye icyubahiro intwari z'i Nyange
Uhereye ibumoso: Nkurunziza Eliphaz ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nyange; Umwe mu ntwari z’i Nyange akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe “Komeza Ubutwari” rihuriyemo intwari zikiriho, Phanuel Sindayiheba, Alain Shumbusho watangije WIF na Patrick Byishimo, Umukozi ushinzwe kubungabunga ibicumbi by’intwari z’igihugu mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe
Umubyeyi w’umwe mu ntwari z’i Nyange yishwe mu 1997 yitwa Mujawamahoro Chantal, witwa Twagirumwami Thomas, yasabye urwo rubyiruko guharanira icyiza kuko aribyo bigeza ku butwari
Umukozi ushinzwe kubungabunga ibicumbi by’intwari z’igihugu mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe, Byishimo Patrick, ageza ubutumwa kuri uru rubyiruko
Umuyobozi akaba ari na we wazanye igitekerezo cyo gutangiza WIF, Alain Shumbusho, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ari ukubaha icyubahiro no kuziba icyuho basize kuko bari imfura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza