Urubyiruko rwasabye gushakira igisubizo cya virusi itera Sida mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, yo mu 2016 igaragaza ko 73% by’ubwandu bushya mu rubyiruko bwari muri Afurika. Abahanga bakaba bemeza ko kugira ngo iki gipimo kigabanuke, ari ngombwa ko iki cyiciro kigize umubare munini w’abaturage kishakamo ibisubizo byubakiye ku ikoranabuhanga rigera kuri benshi.

Mu biganiro byatangiwe mu Ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, rikabera mu nama ya Transform Africa 2018, abafite aho bahuriye no kurwanya virusi itera Sida, bagaragaje ko urubyiruko rukwiye gushakira igisubizo cya virusi itera Sida mu ikoranabuhanga.

Iri huriro ryari rigamije gusangira ubunararibonye bw’urubyiruko ku birebana na virusi itera Sida, inzitizi zihari mu kuyirwanya ndetse n’amahirwe abakiri bato bafite mu gukumiri iki cyorezo, hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga mu kukirwanya.

Umwe mu batanze ikiganiro, Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya virusi itera Sida mu Rwanda, aho kuri ubu mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 abayanduye bari munsi ya 1%, mu gihe abafite hagati y’imyaka 40 na 50 bari ku 8%.

Gusa yavuze ko kugira ngo intego yo kuyirandura burundu mu 2030 igerweho ari ngombwa ko ikoranabuhanga rikomeza kwifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda, kwisuzumisha no gufata imiti ku banduye virusi itera Sida.

Yagize ati “Urubyiruko nirwo rukoresha ikoranabuhanga cyane na internet, umwanya munini bawumara bari kuri telefoni ngendanwa zigezweho, ushaka kubageraho haba mu kwirinda indwara na Sida irimo cyangwa no kuvura, tugomba kubakira kuri izi telefoni ngendanwa n’iri koranabuhanga rihari.”

Yongeyeho ko ari ngombwa gukomeza kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga butanga umusanzu mu kurwanya Sida, nk’uko ubu hari iryifashishwa mu gupima virusi itera Sida ukoresheje telefoni ngendanwa, gutumiza ibikoresho ukipima, kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere n’ibindi.

Ati “Ikintu cyose ushaka kunyuza mu rubyiruko ntabwo wakiyibagiza ikoranabuhanga ari yo mpamvu natwe mu kurwanya Sida tubikora.”

Malyse Uwase ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Kasha, ifite ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutumiza uburyo bwo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, kwipima virusi itera Sida no kuyirinda, yakomeje avuga ko ikoranabuhanga rikuraho isoni zo kugura udukingirizo n’ibindi bikoresho byo kwirinda ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ni kimwe mu bisubizo, hari ukwigisha abantu uko bakwirinda, niba wanduye imiti wafata n’ibindi. Ikoranabuhanga ririmo kudufasha kuko abantu benshi bararikoresha, urubyiruko rwinshi rutunze telefoni, rukoresha imbuga nkoranyambaga, iyo ubahaye igisubizo bamenyereye birabafasha na bo.”

Gahunda y’amahuriro y’urubyiruko azwi nka ‘Youth Forum Series’, ini mwe mu zigize gahunda za Imbuto Foundation, zigamije kongerera ubushobozi n’ubujyanama ku rubyiruko, haganirwa ku nsanganyamatsiko zirimo; iterambere mu bukungu n’imibereho, kwihangira imirimo, kwigira, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye urubyiruko guhaguruka bakitabira urugamba rwo kurwanya virusi itera Sida, kandi ikoranabuhanga rikaba intwaro rwifashisha.

Yagize ati “Kurwanya virusi itera Sida birasaba ko twese duhora ku isonga mu kuyikumira ndetse no gufata imiti igabanya ubukana. Mugomba kugira uruhare mu guhanga ibisubizo by’ibibazo bibugarije, harimo no kwifashisha ikoranabuhanga nkuko ari ngombwa mu bihe tugezemo.”

Ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 buri kuri 3 %, abafata imiti igabanya ubukana bari kuri 82 %. Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwagabanutseho 50%.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye urubyiruko guhaguruka bakitabira urugamba rwo kurwanya virusi itera Sida, kandi ikoranabuhanga rikaba intwaro rwifashisha
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni,yashimangiye ko kurwanya Virusi itera Sida bikwiye kuba inshingano za buri wese mu kuyikumira
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, ari mu bitabiriye ibi biganiro
Urubyiruko rwasabye gushakira igisubizo cya virusi itera Sida mu ikoranabuhanga
Ibiganiro byatangiwe mu Ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, ryabereye mu Nama ya Transform Africa 2018

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza