00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwasabwe kuba ku isonga mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwasabwe kuba ab’imbere mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19, imaze imyaka igera kuri ibiri yibasiye Isi, ikaba yarayiteje ibyago bitandukanye.

Ni ubusabe rwahawe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Amahoro, mu biganiro byahuje urubyiruko 200 ruturutse hirya no hino mu gihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abafite aho bahuriye n’amahoro.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byatangiwe muri uyu muhango hagaragajwe ko Covid-19 yabangamiye amahoro ndetse n’abantu babaho bahangayitse.

Urubyiruko rwagaragaje ko rwahuye n’ibibazo bitandukanye biturutse kuri iki cyorezo by’umwihariko ikijyanye n’ubukene ndetse no kudindira kw’inzozi zabo biturutse ku kubura akazi ndetse no kudindira mu mashuri.

Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Mahoro Eric, yavuze ko hari ibibazo bitandukanye urubyiruko rwahuye nabyo mu gihe cya Covid-19.

Yagize ati “Hari ibibazo binyuranye urubyiruko rwagiye runyuramo nk’ibura ry’umurimo no gutakaza uburyo bwari busanzwe bw’imibereho n’ibibazo byo mu mutwe, biri mu byagiye bikunda kugaruka bishingiye ku ngaruka z’icyorezo.”

Yakomeje asaba urubyiruko gufatanyiriza hamwe n’abandi mu guhangana n’ingaruka zatewe na Covid-19 no gukora ibishoboka byose ntihagire usigara muri uru rugamba.

Yagize ati “Uyu munsi ubutumwa ni ugufatanya kugira ngo duhangane na za ngaruka z’icyorezo, twiyubaka nka sosiyete muri rusange cyane cyane urubyiruko.”

“Na none tureba uko twakubaka Isi idaheza, ni ukuvuga abakuze, urubyiruko, abafite ubumuga abantu bose bari mu byiciro by’ubuzima ntitubibagirwe mu kwiyuka n’ubwo tutarava mu cyorezo ariko ntihagire usigara.”

Depite Imaniriho Clarisse yasabye urubyiruko kwigira ku ngaruka za Covid-19, rukiyungura ubumenyi buzarufasha guhangana na zo hibandwa ku kwizigama nk’imwe mu nkingi yabageza ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Covid-19 idusigire ikintu cyo kwizigamira, ntitukajye turya ngo tumaririze, niba ufite igihumbi rya 500, amafaranga aragwira kandi gutangira umushinga ntibisaba menshi ushobora gutangira akantu gaciritse kandi kakavamo ikintu kigari.”

Yakomeje abwira urubyiruko ko Leta iticaye ubusa ahubwo iri gukora ibishoboka byose ngo urubyiruko rukomeze gutera imbere, dore ko hashyizweho ikigega cyo kuzahura ibikorwa by’urubyiruko byangijwe na Covid-19.

Yagize ati “Ntitwicaye, tuzajya dukoresha imbaraga zacu zose kugira ngo imbogamizi urubyiruko rufite zibonerwe ibisubizo. Namwe hari uruhare rwanyuM hari inshingano buri wese afite ngo twongere dusubire mu buzima busanzwe.”

Ku ruhande rw’urubyiruko rwavuze ko rwahuye n’ibibazo bitandukanye ariko bagiye gushyira imbaraga mu kurwana n’ingaruka za Covid-19.
Iradukunda Providence wo mu Karere ka Burera yasabye urubyiruko kwirengagiza ibibazo bakishakira inzira.

Yagize ati “Ikibazo urubyiruko rufite ni amikoro, nta mafaranga rufite. Usanga no mu bintu batubwira kujyamo bidusaba umwanya kandi duhugiye mu gushaka ibidutunga ya mishanga ntituyijyemo.”

Yakomeje ati “Intore yishakira inzira! Nubwo hari ikibazo cy’amikoro ariko hari n’amahirwe menshi hari ayo dufite twakoreshwa, nk’amarushanwa ategurwa twayajyamo kandi natwe ubwacu twakifatanya tugakora ikintu gituma tuzamura ubukungu bwacu.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro wizihizwa buri tariki ya 21 Nzeri, uyu mwaka ukaba wizihijwe harebwa uruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Depite Imaniriho Clarisse yasabye urubyiruko kwizigama nka kimwe mu bizarufasha gutera imbere

img469779|center>

Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro rusabwa guhangana n'ingaruka za Covid-19
Urubyiruko rwabwiwe ko Leta iticaye iri kubashakira icyaruteza imbere ariko umusanzu warwo ukenewe
Urubyiruko rwasabwe kuba ku isonga mu guhangana n'ingaruka za Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .