Urubyiruko rwasabwe gukoresha imbaraga mu kubaka u Rwanda rwifuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abanyeshuri, rwahawe umukoro wo kwita ku cyerekezo cy’ubuzima bafite no gutegura ahazaza habo n’ah’igihugu, kandi bagakoresha imbaraga mu kugiteza imbere.

Umuyobozi ushinzwe Igenzura ry’ibikorwa by’imiyoborere mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), JonLee Rutazigwa, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu gusoza irushanwa ryo kuvugira mu ruhame, ryateguwe n’ihuriro “Rwanda we Want”.

Iki gikorwa kigamije gutegura abakibyiruka kuzaba abayobozi b’ahazaza, cyahurije hamwe abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali n’Urwunge rw’amashuri rwa Gasiza, ishuri ryo mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati ‘‘Ndasaba mwese muri hano gutekereza ku ‘Rwanda mwifuza.’ Njye nakwemeza ko mukuze nubwo imyaka ari mito. Ndashimira abatweretse imishinga. Murabizi ko Leta iyobowe na Perezida ushyira imbaraga mu guha abakiri bato ubuyobozi. Birabasaba gukomeza kwitoza kuvugira mu ruhame muri uwo mujyo.”

Rutazigwa yashimiye abateguye ibiganiro mpaka, anavuga ko imishinga myiza RGB izayishyigikira.

Niwemwali Fabiola Dorcas wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kacyiru II, ni we wegukanye iri rushanwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 13 yagaragaje ko mu gutegura ahazaza h’urubyiruko, hakenewe no kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe ku mpamvu zirimo ubukene, kutamenya imihindagurikire y’imibiri yabo n’ibibazo by’imiryango.

Ati "Mpuye na Minisitiri w’Uburezi namusaba ko buri mwarimu wese yajya afata nk’iminota itanu yigisha abakobwa ku kurwanya inda zitateganyijwe ndetse hagashyirwaho umuntu wihariye wumva ibibazo byabo.”

Murenzi Tristan washinze “Rwanda we Want” yavuze ko irushanwa rigamije gufasha abakiri bato gukemura ibibazo biri muri sosiyete.

Yagize ati “Perezida Kagame aheruka kuvuga ko ‘kuba muto bidahagije’. Abato dushaka guha ubuyobozi, si ibiterwa hejuru ngo abantu basame, birategurwa. Abatsinze turabizeza ubufatanye mu gushyira mu bikorwa imishinga yanyu.”

‘Rwanda we Want’ yatangiye mu 2015.

Urubyiruko rwasabwe gukoresha imbaraga mu kwiyubakira igihugu
Murenzi Tristan uyobora Rwanda We Want
Niwemwali Fabiola Dorcas wiga mu mwaka wa Mbere muri GS Kacyiru II, ni we wegukanye iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza