Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwahawe umukoro wo kurwanya abayihakana rwifashishije inyandiko

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Kamena 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yasabye urubyiruko rw’abasore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya abayihakana n’abayipfobya rubinyujije mu kwandika ibitabo n’izindi nyandiko zigera kuri benshi mu gihe gito.

Yabirusabye ku wa 22 Kamera afungura ibiganiro bigenewe urubyiruko rw’abasore 194 babarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’ababafasha gukira ibikomere no kwiha icyerekezo [Mentors], bafashijwe na Imbuto Foundation.

Ibi biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti "Strong and Dignified" ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye ‘Kudadira no kwiha Agaciro’, bihabwa abahungu baturutse muri Kaminuza 41 AERG ikoreramo, bafashijwe na Imbuto Foundation.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko kubahuriza hamwe uyu munsi byakozwe mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, rwitegura no kwizihiza isabukuru y’iyo myaka ishize rwibohoye.

Yavuze ko ari igikorwa cyo ‘Kubakomeza no kubibutsa ko tubari hafi muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera guhura nyuma y’umwaka ushize batabonana’.

Ati “Ni ikugira ngo dukomeze tuganire twishimire ubuzima ariko nanone twigire hamwe icyadufasha kongera ku bumenyi dufite no guharanira ko tubaho kandi tukanabaho neza.”

Umutoni yarusabye kwegera bagenzi babo bari mu miryango nka AERG, GAERG kugira ngo barusangize uko babashije kwikura mu bibazo no kugira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu myaka 25 ikurikira turifuza ko mukomeza kugira uruhare mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biciye mu kwandika ibitabo ku mateka yacu n’izindi nzira zidufasha kugeza amakuru kure kandi vuba.”

Yavuze ko ubwo busabe bujyanye n’ibikubiye mu nsanganyamatsiko birimo gushaka ibisubizo by’ibabazo u Rwanda rufite.

Umutoni yavuze ko iyo gahunda y’ubufashamyumvire bwo gufasha abo basore gukira ibikomere no kwiha icyerekezo cy’ubuzima igamije kubaka abagabo bazigirira akamaro bakanakagirira u Rwanda.

Aba basore, abajyanama babo babatega amatwi ku bibazo bibugarije birimo ibyo basigiwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo mu buzima busanzwe nk’ubushomeri, ibyo bakwitaho mu gihe batekereza ku mishinga bafite n’ibindi.

Umutoni yavuze ko ubujyanama bahabwa buzabafasha kwimenya no kumenya uko bakwitwara mu gihe bahuye n’ikibazo.

Ati “Kwisobanurikirwa ni ubuhanga bugufasha kubaho no kwishakira igisubizo, gusobanukirwa imbaraga umuntu yifitemo no kwemera gufata icyemezo kikuganisha ku ntego wihaye nubwo cyaba gikomeye, ukava mu byo ubona ko bidashoboka ukabyerekera ku bishoboka.”

Umutoni yababwiye ko bakwiye kwirinda ibyabasubiza inyuma, guharanira gukorera ku gihe, kubahiriza gahunda, kutumvira ababaca intege, kugira no kwagura inzozi.

Ati “Twifuza ko muba abasore bafite ubuhanga n’ubumenyi, indangagaciro, mugatanga impinduka aho muzaba muri hose, mugakomeza kubera abandi urugero rwiza, haba mu byo mukora no mu mitekerereze yanyu.”

Umuyobozi wa AERG, Muneza Emmanuel, yabibukije ko inzozi bafite zitandukanye na ‘Zimwe tugira turyamye, ahubwo ni izitubuza kugoheka’.

Umwe mu bajyanama [Mentors], Ngendahimana Pascal, yavuze ko ‘Ibyo tubafasha ntabwo ari no mu buzima bw’akazi gusa ni no mu bundi buzima bwo kwigirira icyizere’.

Uru rubyiruko rw’abasore bahabwa ubu bujyanama bavuga ko bubafasha kudaheranwa n’agahinda no gushakira ibisubizo, ibibazo bibugarije n’ibyugarije igihugu muri rusange.

Abafashijwe n’abajyanama barabavuga imyato

Uwimpuhwe Alphonse w’imyaka 30 y’amavuko yavuze ko yakuze ari impfubyi, agakora akazi ko mu rugo yiga kugeza muri 2016.

Yavuze ko yakuze afite ibibazo byinshi ariko umujyanama yahawe akamufasha kwigarurira icyizere.

Ati “Yanyigishije kwizigama, akambwira ati ‘nibaguhemba ibihumbi 20Frw ujye umenya kurya bitanu ukabika 10Frw’ ndabikora. Ikindi yanyigishije ni uko ngomba kubana neza n’abantu, kugisha inama no kutihugiraho.”

Muri iyi nama urubyiruko rwagize umwanya wo kujya mu matsinda ruhabwa imikoro ngiro ndetse rugira n’ibiganiro byarufasha kugera ku ntego byafatiwemo imyanzuro irimo kuba inyangamugayo, kubahiriza igihe, kwizigama, kudasenya ibyagezweho, kwigira ku bantu bafite inararibonye, kwigirira no kugira icyizere.

Iyi gahunda y’ubujyanama iri mu bikorwa bigendana na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, yo gukomeza gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, ubumenyi n’ubuhanga mu byo bakora kuko aribo mbaraga z’Igihugu.

Iyi gahunda mu 2013 yatangiriye ku bana b’abakobwa 300 b’imfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu myaka itatu yamaze, bagiriwe inama n’abafashamyumvire mu bintu bitandukanye ndetse bahuzwa n’abantu bafite icyo bagezeho bakabaganiriza bakumva uko nabo bashobora kugera ikirenge mu cyabo cyangwa bakabarenga.

Nyuma nibwo aba bakobwa basabye Madamu Jeannette Kagame ko yagezwa no kuri basaza babo maze mu 2017, abo basore 200 bahita batangirana nayo.

Abajyanama b'uru rubyiruko babanje gukora ibiganiro byihariye nyuma bahura n'abo bashinzwe kwitaho
Bari gusangizanya ibyo baganiriye mu matsinda
Bari mu matsinda baganira ku ngamba bafatira ibibazo bibugarije n'ibyugarije igihugu
Samuel Dusengiyumva ari gutanga ubuhamya n'ikiganiro
Umutoni yabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine ari kuganiriza uru rubyiruko
Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine ari kuganiriza abitabiriye
Uru rubyiruko rwahuriye mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 22 Kamena
Urubyiruko rwagize umwanya wo kuganira ku matsinda

Amafoto: Niyonzima Moses

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza