00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa JCI rwasabwe gushora mu ikoranabuhanga nk’iturufu yo kuzahura ubukungu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 Kamena 2021 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu Muryango wita ku Rubyiruko mu rwego rw’Imiyoborere myiza no kwihangira Imirimo mu Rwanda, Junior Chamber International (JCI) rwasabwe gutekereza cyane no kureba kure rukabyaza umusaruro amahirwe ahari yo gukoresha ikoranabuhanga muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19.

Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rugize JCI Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa JCI wungirije ku rwego rwa Afurika n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Zandile Makhoba, yabasabye guhora iteka batekereza kure no gukorera ku ntego kuko mu bihe byose haba hari amahirwe asa n’ahishwe asaba kwitonderwa n’ubushishozi buhambaye.

Yifashishije urugero rw’icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukungu bw’Isi mu nguni zose, Zandile yagaragaje ko n’ubwo bimeze bityo hari abahise bareba kure babona ko mu bihe abantu batari guhurira hamwe byaba byiza gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye, bashora mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Abantu ntabwo batekerezaga ko uburyo bushya buri gukoreshwa n’abatari bake bwa “zoom” bwakoreshwa mu kwinjiza amafaranga ariko abahagurukiye gukoresha ikoranabuhanga babonyemo akazi. Nk’urubyiruko hari icyo bakora mu bihe nk’ibi bidasanzwe, bakeneye kugira ubushobozi bwo gushaka ibisubizo muri sosiyete, kwihangira imirimo no gutanga umusanzu wabo mu gutera ingabo mu bitugu ibikorwa bitandukanye biri mu gihugu.”

Yasabye abari bitabiriye ibi biganiro guharanira ubudasa kugira ngo babere icyitegererezo abandi, bagakomeza gukora ibikorwa by’indashyikirwa aho batuye baharanira impinduka nziza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ibikorwa muri JCI ku rwego rwa Afurika n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Harira Cisse, yasabye uru rubyiruko kurushaho gukora cyane, kudacika intege bitewe n’ibihe Isi irimo bya Covid-19, gukomeza guharanira guhindura sosiyete nziza kurushaho.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyamuryango bake mu rwego kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi wa JCI Rwanda, Igiraneza Origene, yasabye bagenzi be kutihererana izo nama bakuye muri ibyo biganiro, bakarushaho kuganiriza bagenzi babo no guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bahuguwemo.

Uwimana Diane yavuze ko muri ibi biganiro bigiyemo byinshi bishobora kubagirira umumaro no mu buzima busanzwe mu gihe bifuza kugera ku iterambere kandi ko bagiye kubisangiza bagenzi babo.

Yagize ati “Byongeye kunyibutsa akazi kanjye ka buri munsi nkora, uburyo nagakora neza kakagira aho kamvana ariko niyongerera ubumenyi. Yamfashije kongera kwitekerezaho anyibutsa ko ari amahirwe kuba muri uyu muryango."

"Ntabwo kuba turi muri ibi bihe bivuze ko ubuzima bwahagaze, ahubwo uburyo buhari nk’iryo koranabuhanga twebwe turi kububyaza uwuhe musaruro. Ikitwubatse ni ugukora cyane guharanira ko nk’urubyiruko imbaraga abantu batwizereramo arizo dukwiye gukomerezaho, tugakora tudacitse intege kuko ari twe mizero y’ejo hazaza.”

Umwanditsi wa JCI Rwanda, Mukamana Clémentine, yavuze ko ibyo bakuye mu mahugurwa byongeye kubahamagarira kugira umwete wo guharanira impinduka nziza ku gihugu binyuze mu kwihangira imirimo no guharanira iterambere rusange kandi ko mu bihe bitoroshye ariho koko uruhare rw’urubyiruko rwari rukwiye kugaragarira.

Abitabiriye ibi biganiro biyemeje gusangiza abandi ubumenyi babikuyemo
Zandile Makhoba yongeye kubwira urubyiruko ko rukwiye gukorera ku ntego
Ibi biganiro byari bigamije kongera gukangurira urubyiruko kwigira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .