Urubyiruko rwa Afurika rurifuza kugeza Umuganda ku mugabane wose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 45 biri mu muryango wa Afrika Yunze Ubumwe, baravuga ko nyuma yo kubona umumaro w’Umuganda ngarukakwezi ukorwa n’Abanyarwanda aho bari hose ku isi by’umwihariko ibyo umaze kugeza ku bari imbere mu gihugu, ngo biyemeje kwimakaza iki gikorwa mu bihugu bakomokamo.

Uru rubyiruko rw’abakorerabushake b’umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe unayobowe na Perezida Kagame, babivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo bifatanyaga n’abatuye Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Gasagara, mu muganda wo kubakira uturima tw’igikoni abaturage batishoboye batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo.

Uretse uturima tw’igikoni kandi uru rubyiruko rufatanyije n’abaturage bacukuye imiringoti izengurutse uyu mudugudu, mu rwego rwo kurwanya ko isuri yazasenya aya mazu aba baturage bubakiwe n’abanyeshuri bari ku rugerero ruciye ingando.

Bamwe muri uru rubyiruko ngo bamaze kumva akamaro k’uyu muganda mu iterambere ry’igihugu biyemeje kuzawimakaza mu bihugu byabo ndetse n’aho bazagera hose.

Alhareth Hohamed Elshibani ukomoka mu gihugu cya Libya yagize ati “Iki gikorwa ni ingenzi mu kuzamura imibereho y’abaturage kandi ntazindi nkunga zikenewe, ubu rero natwe aho tugiye kujya iwacu no mu bindi bihugu bya afrika tuzaharanira ko umuganda uba umuco nka hano mu Rwanda”

Mu kiganiro cyakurikiye uyu muganda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko Emmanuel Bigenimana, yashimiye uru rubyiruko rwagaragaje imbaraga nyinshi muri uyu muganda, avuga ko ari inyungu u Rwanda rufite kuba urubyiruko rwaturutse mu bihugu 45 bose bagiye kwimakaza umuganda mu bihugu byabo bityo Afrika yose ikagira umuco nk’uyu wo kwigira.

Ati “Mwese hari utazi ko Perezida Paul Kagame ariwe uyoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe? None niba ayoboye uyu muryango ibihugu byose bigatora umuco wo gukora umuganda si inyungu kuri Afrika? Niyo mpamvu rero twe nk’u Rwanda twishimira ko nibura uru rubyiruko hari ibikorwa rwigiye mu Rwanda rukazabigeza mu bihugu byabo”.

Nyuma y’uyu muganda, aba bakorerabushake bagera ku 100, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi, basobanurirwa amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside mu gihe cya Jenoside ndetse n’uburyo Abanyarwanda baje kwiyunga ubu bakaba babanye mu mahoro igishyizwe imbere kikaba ari ukuzamukira hamwe mu iterambere.

Urugendo rw’uru rubyiruko rwakomereje ku ngoro ndangamateka yo guhagarika Jenoside iri ku nteko ishingamategeko ku Kimihurura. Amasomo bigiye kuri iyi ngoro ngo yaberetse ko gushyira hamwe, gukunda igihugu no kugira intego ari bimwe mu bigeza ku ntsinzi ari nabyo byafashije inkotanyi kubohora u Rwanda.

Uturuka muri Guinee Equatorial Jordi Estevez Garcia Reo yagize ati:“Nibyo twababajwe nibyo twaboneye ku Gisozi ariko na none inkuru tubonye hano itweretse ko ntakidashoboka, Afurika yose yimakaje ubumwe n’urukundo no kugira intego cyaba igisubizo ku bibazo by’Afurika.

Aba bakorerabushake b’umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe barimo n’Abanyarwanda 15 barigukorera amahugurwa mu Rwanda mbere yuko boherezwa mu bindi bihugu by’Afrika gukoramo imirimo y’ubukorerabushake.

Bageze mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2018 bakazasoza tariki 10 Ukwakira babanje kwitabira Youthconnekt Africa Summit iteganyijwe hagati ya tariki 8-10 Ukwakira.

Uru rubyiruko rwiyemeje kugeze umuganda muri Afurika yose
Ni umuganda witabiriwe n'Urubyiruko n'abandi baturage bo mu kagari ka Gasagara mu murenge wa Rusororo
Basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza