Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe ‘kuzirana no kurengwa’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Ugushyingo 2017 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, François Ngarambe, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’imitekerereze itarangwamo umurengwe ahubwo rugaharanira kugira uruhare rufatika mu byo rwifuza kugeraho.

Ibi byatangajwe mu Rugaga rw’urubyiruko rugize umuryango FPR Inkotanyi, rwahuriye mu nama nkuru ku cyicaro gikuru i Rusororo, ahateraniye amagana y’abaturutse mu mpande zose z’igihugu, mu gihe hakomeje imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 FPR imaze ibayeho

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, François Ngarambe, afungura iyi nama, yabwiye urubyiruko ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame atabashije kuyitabira ariko ko aho ari azirikana urubyiruko rw’u Rwanda.

Ngarambe yabwiye urubyiruko rwari ruteraniye mu cyumba kigari cy’inyubako y’Umuryango FPR Inkotanyi ko rukwiye kubaho rufatira urugero kuri bakuru babo bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Ati “Kumva icyo gihe umwana w’umunyarwanda ava mu mashuri, ata amashuri ngo agiye ku rugamba, byumvaga bake ariko urubyiruko rwarabikoze. Kumva ko leta ishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange ishobora gutsindwa ntibyari byoroshye ariko urubyiruko rwabyigishije benshi.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko aho ruva rukagera, rugira ibintu biruhuza birimo imbaraga, ishyaka riruranga ariko ko rudakwiye kwibagirwa abo aribo.

Ati “Muri abanyarwanda, muri abanyafurika, mufite inshuti mu Rwanda no muri Afurika n’ahandi. Mugomba kuzirana no kurengwa. Kurengwa ni ukuvuga ko umuceri urimo amabuye, ibintu bigacika mukamena amashuri mukajya mu ibarabara, ubundi ngo ntimwabonye akazi mukajya mu muhanda […] uwo ni umurengwe […] birashakwa, birahanirwa nk’ibindi byose.”

Aho kurengwa muri ubu buryo, urubyiruko rwasabwe kwibaza icyo rwo rwakora kugira ngo rugere kuri iyo mibereho myiza rwifuza.

Ati “Mujye mureba ibyo mukora, mwibuke ko harimo abangana namwe barara ijoro, baturinze, ibyo mujya mubyibuka? Murabyibuka? kuko umunsi muzabyibagirwa mukabibona ko hari ababigenewe, ko mwe atari ibyanyu, muzaba mutatiye igihango cya bakuru banyu bafitiye abanyarwanda.”

Ngarambe yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’iterambere muri byose, bagafasha barumuna babo kurwanya ibibazo birimo umwanda, aho abantu baba no ku mubiri ‘naho ntabwo mwashobora gukora za drone n’umwanda, ntabwo bijyana’.

Yasabye urubyiruko kandi kurwanya ibibazo by’imirire bihereyeho, bagaharanira ko imibi icika naho izindi ngamba nazo bakazigiramo uruhare bahereye kuri ibyo bisaba ubushake bahindura abagifite imyumvire yo hafi.

Ati “Bakuru banyu bagiraga isuku aho babaga bari hose, mugomba kuba ku isonga kugira ngo izo gahunda ziriho zigaragare ko mwazigizemo uruhare.”

Yavuze ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu gukemura ibibazo biri mu banyarwanda muri iki gihe birimo nk’imirire mibi rwihereyeho ndetse rukanarangwa n’isuku.

Ati “ Ibyaranze inkotanyi bigomba guhora bibaranga, urubyiruko nibwo bukubngu dufite […] ni nka diyama, iyo itatunganyijwe ni ikibuye ariko iyo uyiconze igira agaciro gakomeye, urubyiruko narwo ni uko. Ugomba kurutunganya kugira ngo ugere ku ntego, iyo utarutunganyije, za mbaraga zijya mu bindi. Ibyo turabizi mu mateka yacu.”

Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’igihugu hakorwa ibikorwa binyuranye bifitanye isano no kwizihiza iyi sabukuru. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu gihugu no mu mahanga bari guhurira mu biganiro bigamije kurushaho gusobanura intego zawo no kwiyemeza uko gahunda zayo zashyirwa mu bikorwa.

Iyi nama ihuriranye n’igihe cyo kwishimira ko Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka.

Inteko rusange iteranye, ihuje abayobozi b’urugaga rw’urubyiruko mu nzego zose z’igihugu, urubyiruko rw’abanyamuryango rukorera mu nzego zose yaba iza leta n’iza sosiyete sivile n’abandi. Yatumiwemo inshuti z’umuryango FPR Inkotanyi zirimo abahagarariye urubyiruko rurimo urwo mu ishyaka rya MPLA riri ku butegetsi muri Angola; Ishyaka ry’abakozi rya Congo Brazaville; abo muri Ethiopia; Misiri; Uganda, na Tanzania.

Ifite insanganyamatsiko igira iti “ Rubyiruko duharanire kwigira, dukomeza kubaka igihugu cyacu.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, François Ngarambe, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’imitekerereze itarangwamo umurengwe ahubwo rugaharanira kugira uruhare rufatika mu byo rwifuza kugeraho
Umuryango FPR Inkotanyi uri kwitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 ubayeho
Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), Gasamagera Benjamin
Uwari uhagarariye urubyiruko rw'ishyaka riri ku butegetsi muri Djibouti, ageza ijambo ku bitabiriye iyi Nama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi
Jokate Mwegelo, wari uhagarariye ishyaka CCM riri ku butegetsi muri Tanzania ageza ijambo ku rubyiruko rw’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza