00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko ruri gutyarizwa ubumenyi mu gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’ubworozi bw’amafi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko 60 rwo mu Turere twa Musanze na Burera rwatangiye guhugurwa ku gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’ubworozi bw’amafi mu buryo bugezweho hagamijwe kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere.

Mu Rwanda, urwego rw’ubuhinzi rukorwamo n’abaturage bangana na 70% mu gihe urubyiruko rurimo rugera kuri 61.7 %. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko nibura mu Rwanda habarurwa abahinzi miliyoni 9,7.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi, u Rwanda rwiyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi bigakorwa mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni muri urwo rwego urubyiruko rwo mu Majyaruguru rwatangiye guhugurwa ku buryo rwakunguka ubumenyi burushijeho mu gukora ubuhinzi n’ubworozi.

Aya mahugurwa y’amezi atandatu yateguwe n’Umuryango utari uwa Leta wita ku Iterambere ry’Icyaro (Rural Development Initiative, RDI) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo (UR/CAVM Busogo Campus) na Rwanda TVET Board ku nkunga ya SDF.

Urubyiruko ruri guhugurwa rwavuze ko ubumenyi ruzahabwa buzarufasha kwihaza mu biribwa no gusagurira n’amasoko ndetse no kwiteza imbere.

Nyiramwiza Godelive ukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto yavuze ko ubusanzwe bahingaga imboga bagahura n’ibibazo by’uko umusaruro wabo wangirikaga kandi ko nawo wabaga udahagije kubera ubumenyi buke mu kuwubungabunga.

Yagize ati “Ubundi twahingaga imboga n’imbuto ariko ugasanga nta bumenyi tubifiteho ndetse tutazi no kurobanura imbuto nziza yo guhinga n’iyo duhinze ugasanga ihinzwe ntiyitaweho neza. Ibi byatumaga duhorana ibibazo by’umusaruro muke n’ubonetse rimwe na rimwe ugapfa ubusa kuko zitabikwa igihe kinini bitewe no kubura n’amakuru y’amasoko.”

“Ubumenyi turi guhabwa buzadufasha kunoza ubuhinzi bwacu no kubungabunga umusaruro tuzabona kuko bazadufasha no kuduhuza n’amasoko kandi twiteguye no kongera umusaruro twihaze mu biribwa, dusagurire n’amasoko bityo ubuhinzi bwacu buduteze imbere n’igihugu cyacu gitere imbere.”

Ntamagezi Jean de Dieu ukorera ubworozi bw’amafi mu Kiyaga cya Burera, avuga ko ubumenyi n’ubufasha bari guhabwa buzabafasha guhangana n’ibibazo by’umusaruro muke w’amafi kuko umwinshi uturuka mu mahanga.

Yagize ati “Ubusanzwe twari dufite ibibazo byo kutagira ubumenyi mu bworozi twakoraga bikiyongeraho no kutagira umurama w’abana b’amafi n’ibiryo byayo byose byatumaga umusaruro uba muke; nk’isoko rikenera toni 15 tukababonera imwe gusa. Ubu twiteguye kongera umusaruro w’amafi kugira ngo dufashe igihugu kuko umwinshi cyane w’amafi akenewe ava mu mahanga.”

Umuyobozi Mukuru wa RDI, Kayumba Aimé, avuga ko bateguye aya mahugurwa bagamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore bakora ubuhinzi bw’imbuto n’imboga n’ubworozi bw’amafi.

Yagize ati “Aya mahugurwa yari agamije kububakira ubushobozi no guhangana n’ibibazo bahuraga nabyo. Wasangaga imboga n’imbuto babonaga zari nke ndetse nazo zikangirika, turi kubongerera ubumenyi buzabafasha kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro no kubahuza n’amasoko.”

Yasabye abari guhugurwa kubyaza umusaruro ibyo bari kwiga kuko intego yayo ari ukunganira Leta muri gahunda z’iterambere.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubumenyi mu by’Ibiribwa muri CAVM, Dr Karangwa Antoine, yasabye abari mu buhinzi gukanguka bakabukora nk’umwuga kuko usanga bufatiye runini Isi muri rusange.

Yagize ati “Icyo nabwira urubyiruko ni uko rwabukora nk’umwuga ndetse rukibanda ku ikoranabuhanga no kongera umusaruro. Ibi ni nabyo bikwiye kuba bikorwa no mu bworozi kuko byose birunganirana, kimwe kiba gikeneye ikindi.”

Amahugurwa ari guhabwa urubyiruko n’abagore yatangiye mu Ukwakira 2021, yitezweho kubafasha kunguka ubumenyi n’ubushobozi mu buhinzi bw’imbuto n’imboga ndetse no mu bworozi bw’amafi bizatuma bihaza mu biribwa basagurire n’amasoko.

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi uteganyijwe kuzamuka kuva ku kigero cya 5.2% (2017) kugeza ku 10.4% (2024). Kugira ngo bizagerweho, urubyiruko (16-30) nka kimwe mu byiciro by’Abanyarwanda bigize umubare munini (26.6%), bagomba kubigiramo uruhare.

Abahinzi b'imboga n'imbuto n'aborozi b'amafi bari guhabwa amahugurwa azabongerera ubushobozi n'ubumenyi, azamara amezi atandatu
Abahinzi bigira mu mirima uburyo bwo kongera umusaruro batangiza ibidukikije
Ubuhinzi buri mu myuga itunze benshi mu Rwanda. Nibura mu gihugu habarurwa abahinzi miliyoni 9,7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .