00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rufite imishinga ihiga indi muri Davis College and Akilah rwatewe inkunga

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abanyeshuri bafite imishinga ihiga iyindi mu barangije amasomo muri ‘Davis College and Akilah batewe inkunga izabafasha gukora imishinga yabo binyuze mu irushanwa ryiswe ‘Akilah entrepreneurship Fund (AFF)’, rigamije gushishikariza abanyeshuri kwihangira imirimo aho kujya gushaka akazi.

Aba banyeshuri bari barimo guhatana ari umunani, aho bari bamaze imyaka ibiri bakurikirana amasomo ajyanye no kwihangira imirimo (Business Management and Entrepreneurship) ku bufatanye n’imiryango itandukanye harimo n’uwa ‘Mastercard Foundation’.

Batatu muri bo batsinze, aho uwa mbere yahawe miliyoni 4 Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni 3 Frw naho uwa gatatu yabonye miliyoni 2 Frw.

Imwe mu mishinga yerekanywe imbere y’akanama nkemurampaka, harimo umushinga wo gukora inzu muri kontineri zizamo ibicuruzwa, uwo gusiga abantu ‘make-up’ mu buryo budasanzwe, bumenyerewe muri filime no mu mashusho y’indirimbo n’umushinga wo gukora amatafari yo kubakisha inzu acomekenywa hadakenewe gushyiramo sima hagati yayo.

Hari kandi umushinga wo kwishyura amatike y’imodoka hifashishijwe telefoni, umushinga wo gufasha abahinzi kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko n’iyindi.

Umuyobozi wa Davis College, Paul Swaga, yavuze ko buri mwaka iri shuri ritegura aya marushanwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kugira ibitekerezo byo kwihangira imirimo, aho kurangiza amasomo bumva ko bagiye gushaka akazi.

Yongeyeho ati “Tuba dushaka ko batekereza kure, bagashaka ibisubizo by’ibibazo sosiyete babamo ifite. Mwabibonye ko mu bari guhatana bose bari abafite imishinga itanga ibisubizo biri muri sosiyete yabo. Rero turateganya gukorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye kugira ngo bafashe abanyeshuri bacu mu bufashamyumvire kugira ngo bazabe ba rwiyemezamirimo beza.”

Babiri muri batatu begukanye ibihembo, imishinga yabo yatangiye gukorwa ndetse bavuga ko bagiye kuyagura ku buryo izabyarira inyungu igihugu na sosiyete Nyarwanda muri rusange.

Uwanyirigira Emelyne wegukanye umwanya wa mbere, afite koperative yitwa ‘Tuzamurane’ imaze imyaka ibiri ifasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku bacuruzi, ibintu avuga ko yakoze afite intego yo kuzamura abahinzi kugira ngo amafaranga bishyurwa ajye aba ahwanye n’imvune batakaza bahinga.

Halidi Hafsa ufite igitekerezo cyo gukora inzu muri kontineri zizamo ibicuruzwa, ni we waje ku mwanya wa kabiri naho umwanya wa Gatatu watsindiwe na Mbabazi Shalom usiga abantu ‘make-up’ zikoreshwa muri filime no mu mashusho y’indirimbo.

Abatsinze bishimiye inkunga batewe, bavuga ko nubwo itazakemura ibibazo byose bafite nka ba rwiyemezamirimo bakiri bato, ariko izabafasha kuzamuka ku rugero runaka ndetse ko biteguye kuyikoresha neza mu kwagura ibikorwa byabo.

Halidi Hafsa ufite umushinga wo kubaka inzu muri kontineri zizamo ibicuruzwa niwe wegukanye umwanya wa kabiri ahabwa miliyoni 3 Frw
Izi nzu zizaba zihendutse kandi zishobora kwifashishwa na ba mukerarugendo baturutse hanze y'igihugu
Mbabazi Shaloom ufite umushinga wo gusiga abantu 'make up' bidasanzwe yatsindiye umwanya wa Gatatu ahabwa miliyoni 2 Frw
Mbabazi asiga umuntu 'make up' bimenyerewe gukoreshwa muri filime cyangwa mu mashusho y'indirimbo
Uwanyirigira Emelyne wegukanye miliyoni 4 Frw yavuze ko azamufasha kwagura umushinga we wo gufasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku bacuruzi
Imiterere y'umushinga wa kontineri zizahindurwamo inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .