00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga Irembo rwatangije igerageza ry’uburyo bushya bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera ’permis’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 04:44
Yasuwe :
0 0

Urubuga rusabirwaho serivisi zitandukanye, IremboGov kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeri 2021, rwatangiye igerageza ry’uburyo buvuguruye bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Iri gerageza rizamara ibyumweru bibiri rije nyuma y’amavugurura yabaye kuri iyi serivisi ikorerwa ku rubuga IremboGov yo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya z’ibinyabizaga.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Irembo ryafunguye ngo abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga biyandikishe, bagifungura urubuga abantu benshi baruhuriyeho bashaka kwiyandisha.

Bitewe n’ubwinshi bw’abantu biyandikishaga byateje ibibazo iyi serivisi, kwiyandikisha ntibyakunda ndetse bigira ingaruka no ku zindi serivisi zitangirwa ku Irembo.

Ubuyobozi bwa Irembo bwahisemo kuba buhagaritse iyi serivisi ahubwo bushyira imbaraga mu kuyivugurura kugira ngo abayishaka babashe kuyibona mu buryo bwizewe kandi burambye.

Kuri ubu hari impinduka zabaye kuri iyi serivisi nko kuba igihe icyo ari cyo cyose umuntu azajya abasha kwiyandikisha kuzakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ubusanzwe uko byakorwaga hageraga igihe cyo kwiyandikisha bagafungura urubuga abiyandakisha bakabikora, byarangira bakongera bagafunga. Ubu buri gihe iyi serivisi izajya iba ifunguye hariho ingengabihe y’igihe ibizamini bizabera ubashe kwiyandikishiriza igihe ushakiye.

Akarusho karimo ni uko bazajya bakwereka niba ahantu ugiye kwiyandikisha hakiri umwanya cyangwa yararangiye, ku buryo utakwirirwa uta umwanya wawe bikagufasha no kubona ahakiri imyanya.

Izindi mpinduka zakozwe ni uko umuntu wiyandikishije gukorera uruhushya akaza guta indangamuntu nta ngaruka bizajya bimugiraho kuko bizajya bihurizwa muri ’system’.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Abafatanyabikorwa mu Irembo, Rwagasana Leila, yavuze ko aya mavugura yashyizweho kugira ngo abaturage bajye babasha kwiyandikisha mu buryo buhoraho nta muvundo.

Yagize ati “Twafunguriye abaturage mu buryo buhoraho, kera umuntu yafunguraga ari uburyo bw’agateganyo cyangwa bwa burundu ukiyandikisha ufite amahirwe nko mu minsi nk’itatu cyangwa itanu, harimo imyanya ibaze kandi y’amezi atatu gusa.”

“Ubu rero twafunguye mu buryo buhoraho uzajya wiyandikisha igihe ushaka kandi ufite n’uburyo wahitamo itariki.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo buzagabanya umuvundo waberaga ku rubuga mu gihe cyo kwiyandikisha kandi bihe abaturage amahirwe yo guhitamo igihe bifuza gukorera ikizamini.

Yagize ati “Kera twafunguraga urubuga imyanya ibaze, tukavuga ngo dufunguye imyanya ibihumbi 10, ubu ni myinshi nta kuvuga ngo harimo umubare ubaze w’imyanya abantu baziyandikisha.”

“Buri muturage araza n’iyo bahuriraho ari benshi ntabwo bari buhitemo itariki imwe ari benshi icyarimwe ahubwo azajya ahitamo nabura iyi azajya afata indi n’umurongo w’abantu bahuriraga ku rubuga uzagabanuka kuko bazaba bafite amahitamo.”

Rwagasana yijeje abakoresha serivisi ku IremboGov ko bagiye kubona serivisi nziza ivuguruye kuko ubu buryo bari kubukoranaho na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Uburyo serivisi yakoraga mbere n’ubu biratandukanye kandi turi gukorana na Polisi buri munsi, uwiyandikishije wese agomba gukora ikizamini. Ubu ibigo bibiri biri gukora tugiye gufungura ku buryo bw’igerageza turebere hamwe uko bikora.”

Serivisi ya IremboGov yatangijwe n’Ikigo ‘Irembo’ ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Igamije gufasha abaturage gusaba ibyangombwa bitandukanye byaba iby’irangamimerere, iby’ubutaka, ibyo gutwara ibinyabiziga n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Internet cyangwa telefoni igendanwa.

Nubwo hari utubazo twabayemo ariko iyi serivisi ifasha abantu benshi kubona ibyo bakeneye bitandukanye batavuye aho bari, ngo birirwe bajya gusiragira ku biro n’ahandi bashaka ibyangombwa.

Rwagasana yabwiye abakoresha serivisi za Irembo ko bakora uko bashoboye ngo babashe kubabonera serivisi ibanogeye, ko aho bazajya babona itameze neza bajya babamenyesha igakosorwa.

Yagize ati “Byose dukora ku Irembo haba ivugurura cyangwa serivisi dutanga tubikorera abaturage kandi tuba dushaka kuborohereza uburyo basaba serivisi, turakora cyane ngo bazibone mu buryo bworoshye badakoze ingendo nyinshi.”

“Turabasaba ko mu gihe twajya duhura n’imbogamizi twakorana nabo tukaganira uko bimeze, iyo haje ikorabuhanga rishya habamo imbogamizi, turabasaba bajye batubwira tuganire turebe uko twazikemurira hamwe.”

Usibye ibijyanye n’ibizamini, Irembo yakoze amavugurura atandukanye ngo babashe gutanga serivisi nziza, nko kubasha kwirebera amande ikinyabiziga cyawe mu ibanga ukoresheje ‘TIN number’, guha abaturage amakuru ndetse no kurushaho kubegera n’ibindi bikiri kuvugururwa.

Urubuga IremboGov rubarizwaho serivisi zitandukanye zirenga 100 rukaba rusurwa n’abasaga ibihumbi 7 ku munsi. Abashaka serivisi za Irembo banyura ku rubuga https://irembo.gov.rw/ bagakurikiza amabwiriza.

Serivisi z'IremboGov ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga
IremboGov yatangiye igerageza ry’uburyo buvuguruye bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .