Urubanza rwa Kizito Mihigo rushobora kwimurirwa mu rukiko rw’Ubujurire

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Kamena 2018 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo rushobora gukurwa mu rukiko rw’Ikirenga rukimurirwa mu rukiko rw’ubujuirire ruherutse gushyirwaho.

Urukiko rw’ubujurire rushinzwe kuburanisha imanza zaciwe n’urukiko rukuru, urukiko rw’ubucuruzi n’urukiko rukuru rwa gisirikare.

Muri Gashyantare 2017, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye abadepite ko rwitezweho kurangiza imanza zikiri mu Rukiko rw’Ikirenga zimaze igihe zitaraburanishwa zirimo izimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe.

Kizito Mihigo yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 mu 2015 amaze kwemera ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.

Muri Gicurasi Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse urubanza ku bujurire bw’igihano yahawe, kubera ko umwe mu baburanyi Dukuzumuremyi Jean Paul nta mwunganizi mu mategeko yari afite, bwimurirwa kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018.

Ahagana saa tatu zo kuri uyu wa Mbere, mu mpuzankano iranga abagororwa, nibwo Kizito Mihigo yagejejwe ku Rukiko rw’Ikirenga hamwe n’abandi bagororwa 11 bari baje kuhaburanira.

Umwunganizi wa Kizito, Me Mukamusoni Antoinette na we yari yaje. Bakihagera babwiwe n’ubwanditsi bw’urukiko ko mu Rukiko rw’Ikirenga bari mu kazi ko kujonjora imanza zizajya mu rukiko rw’ubujurire ndetse n’izisigara mu rw’Ikirenga bityo ko bitashoboka ko iburanisha riba hataramenyekana aho ruzaburanishirizwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi yavuze ko ijonjora ry’imanza zizajya mu rukiko rw’ubujurire riri gukorwa kugira ngo hakurikizwe ibyo amategeko ateganya.

Yagize ati “Bari kujonjora imanza zizajya mu rukiko rw’ubujrurire n’izizasigara mu rukiko rw’ikirenga. Urwa Kizito ntiruroherezwa kandi ntabwo rwakoherezwa rwonyine. Rushobora kuba rumwe muri izo zizajya mu rukiko rw’ubujurira.”

Nubwo Kizito yari yazanywe aje kuburana, Mutabazi yavuze ko ubuyobozi bwa gereza afungiwemo bwari bwamenyeshejwe izo mpinduka mbere.

Uru rubanza ruzahabwa itariki nyuma yo kurangiza kujonjora izizajya mu rukiko rw’ubujurire n’izizasigara mu rw’Ikirenga.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Kizito icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25 akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Kizito Mihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza