00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Hakuzimana Rashid ushinjwa gupfobya Jenoside rwasubitswe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu rwasubitse urubanza ruregwamo Hakuzimana Abdul Rashid. Urubanza rwasubitswe kubera ko umwunganizi we mu mategeko atabonetse.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo ari bwo Hakuzimana yitaba urukiko, akisobanura ku ifungwa n’ifungurwa ku byaha ashinjwa birimo icyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda yifashishije shene za YouTube zitandukanye zirimo n’iyo yari yarashinze yitwaga Rashid Tv.

Ubwo Hakuzimana Abdul Rashid yageraga ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yari yambaye kamba mbili z’ubururu, ipantalo ya kaki n’ishati y’ubururu burimo utudomo tw’umweru.

Mu cyumba cyari kirimo abantu bake cyane, umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana, Hakuzimana avuga ko atiteguye kubera ko umwunganira mu mategeko Me Rudakemwa Felix adahari kandi ko atazi impamvu atagaragaye mu rukiko.

Ati “Nyakubahwa Perezida mu nyungu z’ubutabera ndasaba ko nasubikirwa iburanisha rya none umunyamategeko wanjye akabanza akaboneka”.

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku busabe bwa Hakuzimana, buvuga ko butunguwe no kubona umwunganizi w’uregwa atagaragaye mu rukiko kandi yari azi neza ko umukiliya we ari buburane.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko mbere yo gufata icyemezo habaho kubanza guhamagara Me Rudakemwa kuri telefone bakumva niba ari mu nzira agana ku rukiko.

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo buhamagare Me Rudakemwa kuri telefone, igasona ariko ntiyitabe. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanditsi w’urukiko na we yamuhamagara ariko na we agerageje kumuhamagara ntiyitaba.

Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gusubika iburanisha. Umucamanza yavuze ko urubanza rusubitswe mu nyungu z’ubutabera kuko kuburana umuntu yunganiwe biri mu burenganzira bwe. Iburanisha ryimuriwe kuwa 17 Ugushyingo 2021 saa mbili za mu gitondo.

Yasabye ko Me Rudakemwa amenyeshwa itariki nshya y’urubanza kugira ngo atazongera kubura bikagira ingaruka ku iburanisha.

Hakuzimana Abdul Rashid yatawe muri yombi ku wa 28 Ukwakira 2021 nyuma y’iminsi atambutsa ibiganiro kuri shene za YouTube zitandukanye birimo ibyagiye byamaganwa na benshi, bagaragaza ko birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hakuzimana mu bihe bitandukanye yagiye ahamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) agasabwa kwigengesera mu magambo avuga ariko ntabihe agaciro, akavuga ko ari ukumubuza uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza.

Rashid Hakuzimana akurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hakuzima Rashid ubwo yari ari imbere y'urukiko yasabye ko ataburana kuko umwunganizi we adahari
Ubwo yagera mu rukiko ategereje kuburana
Hakuzimana yavuze ko adashobora kuburana atunganiwe kandi biri mu burenganzira bwe
Ubwo Rashid yasubizwaga aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .