00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Gisupusupu rwasubitswe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 10 Kanama 2021 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Nsengiyumva François uzwi nka Igisupusupu rwagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri, rwasubitswe bitewe n’uko uyu muhanzi akiri mu kato yashyizwemo na gereza ya Rwamagana afungiwemo.

Nsengiyumva yafunzwe ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 13 wabaga iwe, ndetse bikavugwa ko yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yafunzwe kuwa 30 Kamena uyu mwaka. Agifatwa yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mbere yo koherezwa muri gereza ya Rwamagana.

Isubikwa ry’urubanza ryatewe n’uko Nsengiyumva akiri mu kato yashyizwemo na Gereza ya Rwamagana mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Uyu mugabo ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko abeshyerwa n’ababyeyi b’umwana.

Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 24 Kanama.

Inkuru bijyanye: Nsengiyumva François “Igisupusupu” yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Nsengiyumva wabiciye bigacika mu ndirimbo nka Rwagitima ari mu maboko y'ubutabera ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 13

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .