Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwatangiranye inzitizi (Amafoto&Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Batatu mu bagize umuryango wa Rwigara bagejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko bavuga ko bataburana badafite umwavoka.

Ubushinjacyaha burega Diane Rwigara gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira na mama we Mukangemanyi Adeline Rwigara n’umuvandiwe we Anne Rwigara ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mama wa bo bombi, Adeline Rwigara, yihariye icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Bombi uko ari batatu batawe muri yombi mu kwezi gushize.

Ubwo bagezwaga imbere y’abacamanza ahagana saa yine z’igitondo, bahise bavuga ko badafite umwavoka ugomba kubunganira. Icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abaje gukurikirana urubanza, harimo abahagarariye imiryango mpuzamahanga nk’uw’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi, EU.

Diane Rwigara yavuze ko we na nyina bunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin ariko ntabwo ngo yamenyeshejwe ko uru rubanza ruteganyijwe uyu munsi ku buryo hari urundi yagiye kuburana.

Anne Rwigara we ngo nta Avoka arabona kuko atarabasha kumvikana n’uzunganira bagenzi be.

Umucamanza yavuze ko kunganirwa kw’abaregwa ari uburenganzira bwabo, abaza Ubushinjacyaha icyo bubivugaho, na bwo bushimangira ko ari uburenganzira bwabo ariko ko bavuga igihe bazaba babonaniye na Avoka kugira ngo hatabaho gutinza urubanza.

Umushinjacyaha yanakomeje avuga ko Me Buhuru yari azi ko uru rubanza ruhari ahubwo kuba afite urundi yagiye kuburana akaba aribyo byashakirwamo impamvu.

Diane yavuze ko batamenya igihe bazabonanira na Avoka kuko batazi gahunda ze, keretse babanje kwicarana nawe bakumvikana igihe azaba yarangije gusoma idosiye. Ikindi ngo ni uko mbere mu Bushinjacyana batabahaye umwanya uhagije wo kuvugana na we.

Umucamanza yafashe umwanzuro ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017.

Ubwo abo mu muryango wa Rwigara batabwaga muri yombi, ku ikubitiro baregwaga ibyaha birimo kunyereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo, no kubangamira umutekano w’igihugu. Gusa ibyo ntibiri mu byo Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko.

Diane Diane Rwigara akurikiranyweho gukora no gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama uyu mwaka.

Icyo gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Ikindi kandi ni uko ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin, Maniraguha Innocent na Byiringiro Desiré.

Diane Rwigara ubwo yagezwaga ku rukiko i Nyamirambo
Diane Rwigara yari aherekejwe n'abapolisi babiri
Diane Rwigara yamburwa amapingu
Yambuwe amapingu mbere yo kwinjira mu rukiko
Mukangemanyi Adeline agezwa ku rukiko
Mukangemanyi Adeline na we yari acunzwe n'abapolisi babiri
Itangazamakuru ryo mu gihugu n'irikorera amahanga ryari ryakereye gutara amakuru
Mukangemanyi Adeline mu rukiko
Mukangemanyi Adeline akurikiranyweho icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icy’ivangura no gukurura amacakubiri
Diane Rwigara (ibumoso) na Anne Rwigara imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwatangiranye inzitizi
Anne Rwigara ntarabona umwunganizi mu by'amategeko
Uru rubanza rwakurikiwe n'abantu benshi
Mu bitabiriye iburanisha harimo n'abahagarariye imiryango mpuzamahanga nk’uw’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi, EU

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza