Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubukuriwe ku mpaka z’uburyo telefoni zabo zinjiwemo (Yavuguruwe)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 12:42
Yasuwe :
1 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye iburanisha mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Kuri uyu wa Gatatu, urubanza rwagombaga gutangira saa tanu ariko kubera ko habayeho gutegereza umwe mu bunganizi wari ufite urundi rubanza, byatumye rutangira saa 11:53.

Urubanza rwasubukuriwe aho rwari rugeze mu iburanisha ryabaye ku wa Mbere, abunganizi bahabwa umwanya ngo bagire icyo bavuga ku byo ubushinjacya bwagaragarije urukiko, ku mpamvu zikomeye zituma bashinja abaregwa.

Soma inkuru y’ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje mu iburanisha riherutse: Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Me Buhuru ari nawe utari wahageze ku gihe kuko yari afite urubanza mu Rukiko rw’Ikirenga, yatangiye ashimangira ko Ubushinjacyaha butari bukwiye kwinjira mu butumwa bw’abo kwa Rwigara kuko ari amabanga y’umuryango, ku buryo nubwo bwari bwafatiriye telefoni, ubusanzwe hari uburyo zinjirwamo.

Yavuze ko telefoni zimaze gufatwa, ngo babajijwe imibare y’ibanga saa munani z’ijoro ari nabwo bwabashije kwinjira mu butumwa umuryango wohererezanyaga nk’uko Anne yabibwiye Avoka we, Me Buhuru.

Uyu mwavoka yabwiye urukiko ko ingingo ya 72 y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko uburenganzira bwo kwinjira mu itumanaho ry’umuntu butangwa n’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu kandi bigakorwa ari uko izindi nzira zose zatuma bugera ku bimenyetso by’icyaha zananiranye. Ibyo binakorwa ku cyaha kirebana n’umutekano w’igihugu kandi ngo ibyaha abo yunganira baregwa ntibirimo.

Me Buhuru yavuze ko icyo cyemezo ntacyo babonye muri dosiye kandi ubusanzwe ari nacyo kigena ibigomba gufatirwa yaba telefoni, email cyangwa iposita.

Ni ingingo Me Buhuru yavuze ko ikomeye, ku buryo icyo cyangombwa kibuze, ibimenyetso by’amajwi byaba byarafashwe binyuranyije n’amategeko ku buryo bitagenderwaho.

Yavuze ko impamvu hagomba gutangwa uburenganzira ari uko ibimenyetso biba bishobora guhindurwa, bikongerwa cyangwa bikagabanywa.

Umucamanza yamubajije niba mu byashyikirijwe urukiko hari ibimyetso bakeka ko byahinduwe, arasubiza ati "Nta cyizere twabiha."

Yahise atanga urugero ku majwi yakinwe mu rukiko yumvikanisha abaregwa bakoresha amagambo yavuzwe ko agize ibyaha, abaza impamvu hakinwe uduce duto ku cyo ubushinjacyaha bwashakaga kwerekana, akabaza niba hari andi magambo meza yavuzwe, impamvu yo atakinwe. Gusa Umucamanza yavuze ibi ko byakozwe urukiko rubanje kubyemera.

Me Buhuru yakomeje avuga ko Ubushinjacyaha bufite inshingano yo gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura ariko mu majwi bwahaye urukiko ni ibishinja gusa.

Ikindi kandi ngo no mu nyandiko bwanditse amagambo ashinja gusa, bugeze no mu buhamya bandika ko "ushinjura ntawe".

Ku nyandiko mpimbano zishinjwa Diane Rwigara

Kuri Diane ushinjwa ko hari abantu yasinyiye ubwo yashakaga imikono 600 yo gushyikiriza Komisiyo y’Amatora ngo yemeze kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika; Me Buhuru yabajije ukuntu bishoboka ko mu bantu basinyiye Diane Rwigara ajya kwiyamamaza habuze n’umwe wahamya ko yamusinyiye cyangwa se abavandimwe be.

Yakomeje kuri Kigali Forensic Laboratory yasuzumye niba imikono ya Diane Rwigara harimo imihimbano bisabwe n’Ubugenzacyaha, ariko ngo icyo kimenyetso gicukumbuye gitegekwa n’urukiko igihe rwashyikirijwe ibimenyetso, haba hari ibintu bitera urujijo akaba aribwo hajya gushaka isuzuma rya gihanga.

Me Buhuru yavuze ko Ubushinjacyaha kimwe n’ubugenzacyaha ari ababuranyi kimwe n’abandi, ariko ngo nibwo bwishakiye impuguke yasuzumye imikono kandi byaragombaga gutegekwa n’urukiko.

Ikindi Me Buhuru yavuze ko urukiko rwazanasuzuma ari uko gutora ari ibanga, bityo ngo nawe ubwe yariyandikishije kuri lisiti y’umukandida, hagize uza kumubaza niba azatorera uwo muntu runaka yagombaga guhita abihakana kuko yari gutegereza ko hari ikindi kizakurikira.

Ngo niyo mpamvu haba hari abantu babajijwe bakavuga ko batamusinyiye kandi wenda baranabikoze. Ikindi Me Buhuru yavuze ni uko ngo hari abantu yatanze ko bamusinyiye ariko babazwa mu iperereza bakavuga ko batamuzi.

Ni ibintu Me Buhuru yavuze ko byo byaba ari ukuri, kuko Diane yari afite abantu bamusinyishiriza cyane ko kari akazi kakozwe mu gihe gito, we ubwe atari kugera mu gihugu cyose. Ibyo ngo si impamvu zatuma Diane akekwaho ko yahimbiye abantu imikono, harimo n’abapfuye nk’uko byavuzwe.

Kuri Anne Rwigara…
Anne Rwigara yavuze ku cyaha cyo guteza imvururu, ku byo Ubushinjacyaha bwavuze ko bandikiye Jeune Afrique ku rupfu rwa Se. Anne yongeye kubihakana avuga ko urwo rwandiko rudasinye.
Ni inkuru yavugaga ngo " Mort d’un ancien financier du FPR: la famille dénonce un assassinat", aho yaje kuvuga ko iyo nkuru yanditseho ko ari "Par RFI" [iya RFI] bityo ngo iby’iyo baruwa bandikiye Jeune Afrique bitagarukwaho. We yasabye ko barekurwa bitari iby ’agateganyo, ahubwo byeruye.

Ubwiregure bwa Diane Rwigara…

Diane Rwigara we yavuze ko kuba polisi yarasatse iwe ikahasanga Sim card eshanu, mu rugo rubamo abantu barindwi bitaba ikibazo ku buryo Ubushinjacyaha bwavuga ko zakoreshejwe mu gusinyira abantu bagera ku 1200.

Ku bantu bamusinyiye ariko babibazwa bakabihakana, Diane Rwigara yavuze ko atabarenganya bitewe n’ibibazo bagiye bahura nabyo. Yavuze kandi mu iperereza hari abantu bashoboraga guhindura imikono yabo batinya ibyababaho.

Ikindi ngo ni uko NEC yari yabijeje ko imikono y’abasinyira abakandida ari ibanga, ariko ngo bimaze kuvugwa ko hari imikono yahimbye, yasubiye kuri NEC akayibaza ntibayimwereke ahubwo bayishyikiriza polisi.

Diane yavuze ko Ubushinjacyaha buri kugendera ku birego by’ibihimbano ndetse yongeye gusaba ko Perezida Kagame yamufungura we n’umuryango we, Umucamanza ahita amubwira ko hari amagambo adakwiye kuvugirwa mu rukiko, kuko urukiko ubwarwo rufite ububasha ari nayo mpamvu ruri gusuzuma iki kirego.

Ubwiregure bwa Mukangemanyi…

Me Gashabana wunganira Mukangemanyi yavuze ko mu nyandiko isubiza ibyafatiwe bigaragara ko byari telefoni na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, nta kigaragaza ko hafatiriwe ubutumwa bwa WhatsApp n’amajwi ari nabyo bituma bibaza niba hari uburenganzira bwatanzwe ngo afatwe.

Yavuze ko impamvu Ubushinjacyaha bugenderaho bushinja uwo yunganira ari amajwi bwafatiye muri telefoni abaregwa hejuru ya 90%, kandi itumanaho ry’umuntu ari ntavogerwa, bityo ngo kuba amategeko atarubahirijwe, izo mpamvu z’ubushinjacyaha zitahabwa agaciro.

Yanasabye ko icyaha cy’amacakubiri uwo yunganira atigeze agisobanurirwa bityo atagikurikiranwaho, ndetse kubera ko ibimenyetso byafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro zifite bityo zateshwa agaciro.

Iburanisha rirakomeje, inkuru irambuye ni mukanya…

Kimwe n'andi maburanisha yabanje, abantu bitabiriye uru rubanza baba ari benshi
Ubwo abitabiriye iburanisha binjiraga mu cyumba ryabereyemo
Me Buhuru Pierre Célestin wunganira Anne Rwigara na mukuru we Diane, ubwo yageraga ku Rukiko

Amafoto: Ubwo abo kwa Rwigara bitabaga urukiko ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017

Anne Uwamahoro Rwigara ubwo yagezwaga ku rukiko
Adeline Mukangemanyi Rwigara agezwa i Nyamirambo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza