Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwakurikiwe n’abafite ibyangombwa gusa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Mukangemanyi rwakomeje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukwakira 2017, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rwakurikiwe n’abafite ibyangombwa gusa.

Umunyamakuru wa IGIHE uri gukurikirana uru rubanza yatangaje ko umuntu wese uri kwinjira mu rupangu urukiko rukoreramo yabanje gusakwa, amazina ye akandikwa mu bitabo, mu gihe utitwaje icyangombwa nk’indangamuntu cyangwa passport yasubizwaga inyuma.

Mu iburanisha riheruka kandi Polisi y’igihugu yabanzaga gusaka abakurikiranye uru rubanza mbere yo kwinjira mu cyumba cy’iburanisha.

Diane Rwigara n’abo mu muryango we bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubwo baheruka imbere y’urukiko ku wa 11 Ukwakira 2017, uko ari batatu bahakanye ibyo baregwa.

Mu iburanisha riheruka, abitabiriye urubanza rw'abo kwa Diane Rwigara babanje gusakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza