UR yujuje inyubako ya miliyari enye i Rusizi yitezweho gukurura abo muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda (UR), yujuje inyubako zizakoreramo ishami ryayo mu Karere ka Rusizi, rifite intego yo gufasha abatuye muri ako gace no gukurura abanyeshuri baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

I Rusizi hasanzwe ishami rya UR ryigamo abanyeshuri 16o, bakigira mu nzu Kaminuza yakodeshaga.

Tariki ya 12 Ukwakira biteganyijwe ko iyi kaminuza izamurikirwa inyubako nshya zayo bwite, zuzuye hakoreshejwe amafaranga 4 459 415 395.

Barakagwira Ernest, umuhuzabikorwa w’umushinga wo kubaka izo nyubako yabwiye IGIHE ko zuzuye nyuma y’imyaka ibiri ibikorwa byo kuzubaka bitangiye. Zigizwe n’amagorofa atanu afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1500.

Mike Karangwa ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko i Rusizi hazakomeza kwigishirizwa abanyeshuri bo cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse n’icya gatatu mu bijyanye n’ubucuruzi n’ubukungu.

Avuga ko ku ikubitiro mu mwaka w’amashuri utaha, bazoherezayo abanyarwanda 600 ariko intego ari ugukurura n’abanyamahanga cyane cyane abaturuka muri RDC.

Ati “Gushyira ishami hariya i Rusizi, abanye-Congo ni hafi yabo kuza, ubundi se ko bajyaga baza i Butare kandi ari benshi, ubu noneho turaba tubegereye.”

Karangwa yakomeje avuga ko abazajya biga i Rusizi bazajya bagabanyirizwaho amafaranga agera ku bihumbi ijana ugereranyije n’ayo abiga mu yandi mashami ya Kaminuza bishyura.

Ati “ Twashyizeho inyoroshyo, umunyeshuri uzajya kwiga i Rusizi azajya agabanyirizwa amafaranga. Abantu bumva ko ari kure cyane ariko turashaka kubafasha n’abanyarwanda bahatuye ntibibe ngombwa ko bakora ingendo bajya kwiga kure cyane.”

Abanyeshuri biga Rusizi birihirira bazajya bishyura amafranga ibihumbi 530,000 Frw, mu gihe abarihirwa na Reta bo bazajya bishyurirwa ibihumbi 800,000Frw.

Inyubako nshya za UR i Rusizi zirimo ibyumba bitatu bya mudasobwa (Computer labs), ibyumba 14 byo kwigiramo, isomero, ibiro by’abarimu n’abayobozi n’ibindi.

Muri Kaminuza y’u Rwanda hasanzwe higa abanyamahanga barimo abaturuka muri Afurika y’Epfo, Nigeria, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun na Koreya y’Epfo.

Izi nyubako zatwaye arenga miliyari enye zifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1500

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza