00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yafunguriye amarembo abashaka Masters mu bukungu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 Kamena 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda(UR) iri kwakira abifuza gukomeza amasomo mu ishami ryayo ry’ubukungu n’icungamutungo (College of Business and Economics cyangwa CBE) mu ishuri ry’Ubukungu, ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere w’Abadage (GIZ).

Iyi kaminuza yatangiye kwandika abifuza kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza kizwi nka Masters mu masomo atandukanye arebana n’ubukungu.

Iki cyiciro cya gatatu giteganyijwe kuba kiri ku rwego rw’igihugu na Mpuzamahanga mu kongerera ubumenyi intiti mu bukungu ziteguye gukomeza kubwongera mu kutanga umusaruro mu gusesengura iby’ubukungu no gufasha mu bushakashatsi bugamije gufata ingamba zishingiye ku bimenyetso bifatika.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere w’Abadage (GIZ) watangiye gutera inkunga Kaminuza y’u Rwanda mu 2019, bityo amasomo azajya atangwa ku bufatanye na Kaminuza yo mu Budage yitwa Kiel n’ikigo gikora iby’ubukungu cya Kiel.

Abafunguriwe imiryango ni abashaka kwiga Applied Quantitative Economics, Monetary Economics na Development Economics kandi amasomo yose azajya aba mu mpera z’icyumweru, abarimu bigisha imbona nkubone ndetse n’ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa.

Abemerewe kwiyandikisha ni Abanyarwanda, abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi hose ku Isi kandi abafite aho bahurira n’ubukungu bakora mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’ibyigenga bashishikarijwe kwiyandikisha.
Uwifuza kwiga agomba kuba yararangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza kandi afite amanota meza, Upper Second-Class Honor, mu Bukungu, imibare, ibarurishamibare n’ibindi bijyanye nabyo mu gihe ufite amanota ari hasi ubarizwa mu cyiciro cya Lower Second Class Honor asabwa kuba byibuze afite uburambe bw’imyaka ibiri mu kazi.

Gusaba kwemererwa umwanya byaratangiye kuko biteganyijwe ko kwiga bizatangirana na Ukwakira 2021.

Abazemererwa imyanya bazabanza guhabwa isubiramo ku masomo anyuranye arimo imibare, ubukungu n’ibarurishamibare, (Mathematics, Economics, Econometric and Statistics) ndetse hazabaho n’isuzumabumenyi ry’ibanze kandi kuritsinda ni kimwe mu byibanze bikenewe, kuko n’ubwo ari ukwiyishyurira ku banyeshuri ariko mu isuzuma rizakorwa abazatsinda neza bazagenerwa amafaranga yo kubafasha mu mibereho buri kwezi.

Dosiye isaba kwiga igomba kuba ikubiyemo ibaruwa y’usaba igaragaza amasomo yifuza kwiga n’impamvu yayahisemo, umwirondoro we, kopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri naho ku bize mu mahanga igomba guherekezwa n’icyemezo gitangwa n’Inama Nkuru y’igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza, “Equivalence”.

Hakenewe kandi kopi y’indangamuntu cyangwa passport ku banyamahanga kandi abazaba baturutse mu bihugu bidakoresha icyongereza nk’ururimi rw’ibanze mu burezi basabwe kugaragaza ibaruwa yemeza ko bazi neza icyongereza.

Ku bindi bisobanuro abifuza kwiyandikisha banyura ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda ari rwo www.ur.ac.rw bagakurikiza amabwiriza.

Kaminuza yafunguriye amarembo abashaka Masters mu masomo afitanye isano n'ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .