United Scholars igiye guhuza ubuyobozi bwa kaminuza yo muri Canada n’abifuza kuyigamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bifuza gukomeza amashuri mu gihugu cya Canada bagiye guhuzwa banagirane ibiganiro n’ubuyobozi bwa kaminuza ya Coast Mountain College yo mu Ntara ya British Columbia.

Iri shuri rya Coast Mountain College, rimaze kuba ubukombe mu masomo ya Engineering, Ubucuruzi, Ubuvuzi, na Siyansi.

Binyuze mu biganiro byateguwe n’Ikigo United Scholars Center gifasha Abanyarwanda n’abandi Banyafurika kujya kwiga mu mahanga, abifuza kujya gukomereza amashuri muri CMC, bazabasha kumenya amakuru ajyanye n’iri shuri ndetse banafashwe kwiyandikisha ku babishaka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019, nibwo hateganyijwe ibi biganiro bizabera ku Kimihurura munsi y’Inteko Ishinga Amategeko ahakorera ikigo United Scholars Center.

Mu kiganiro na IGIHE, umukozi ushinzwe itumanaho muri United Scholars Center, Kananura Donat, yavuze ko abazahagera uretse kuba bazahabwa amahirwe yo kwiyandikisha ndetse bagahabwa ibisubizo mu byumweru bibiri ariko hari n’andi mahirwe abateganyirijwe.

Yakomeje agira ati “Buriya hari amahirwe aba muri Canada ku banyeshuri bajya kwigayo baturutse mu bihugu bya Afurika, akenshi iyo bagezeyo babona akazi kandi nabyo biri mu byo abazaza kuri uyu wa Gatatu bazasobanurirwa.”

Kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi, United Scholars imaze kohereza muri Canada, abanyeshuri bagera kuri 30.

Kananura avuga ko muri iki gihugu bakorana na za kaminuza nyinshi kandi zorohereza cyane abanyarwanda bajya kwigayo.

United Scholars Center imaze imyaka itatu mu bikorwa byo gufasha abantu kujya kwiga mu mahanga kandi ikorana n’amashuri ya Leta n’ayigenga asaba amafaranga make cyane.

Iki kigo kandi gifasha mu bujyanama by’umwihariko ku bakeneye guhitamo imyuga bakurikirana muri kaminuza kikanafasha abantu kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga baba abajya gusura inshuti n’abavandimwe ndetse n’abajyayo muri gahuda zitandukanye.

Iki kigo gikorera Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, munsi ya Lemigo Hoteli n’Inteko Ishinga Amategeko, ku muhanda ujya Sonatube cyangwa ugahamagara kuri 0788307538/0788304387, cyangwa ukaba wababona ku rubuga rwa http://unitedscholarcenter.com/


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza